Myanmar: Uwahiritse ubutegetsi yatorewe kuba Perezida

Myanmar: Uwahiritse ubutegetsi yatorewe kuba Perezida

Inteko Ishinga Amategeko ya Myanmar yatangaje ko Gen Min Aung Hlaing wahiritse ubutegetsi bwa Aung San Suu Kyi mu mwaka wa 2021, ari we watowe nka Perezida w’icyo gihugu atsinze ku majwi 429 kuri 584 by’abatoye bose muri iyo Nteko.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Mata 2026 Perezida w’inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi muri cyo gihugu, Aung Lin Dwe yemeje iby’iyo nsinzi agaragaza ko bashyigikiye ubutegetsi bwa gisirikare.

Aljazeera yatangaje ko Gen Min Aung Hlaing w’imyaka 69 ari we wateguye ihirikwa ry’ubutegetsi ryo mu 2021, ahita ashyira ubuyobozi bwariho mu maboko y’inzego z’umutekano bituma haduka imyigaragambyo ikomeye yaje gutuma haduka imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bwa gisirikare.

Umukuru w’Igihugu muri Myanmar atorwa n’Inteko Ishinga Amategeko aho hatoranywa abakandida batatu, Abadepite bagatora; umwe muri bo utsinze akaba ari we uba Perezida, abandi babiri bakaba Visi Perezida.

Igisirikare gihabwa 25% by’imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko idatorwa n’abaturage ndetse bituma kigira ijambo rikomeye cyane mu byemezo bya politiki.

Ibyo bikunze gutuma amatora muri icyo gihugu anengwa kubera uruhare rukomeye rw’igisirikare no kubuzwa kwiyamamaza kw’amashyaka amwe no kubura ubwisanzure.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42