Myanmar: Inkubi y’umuyaga,inkangu n’imyuzure bisize 74 bapfuye

Myanmar: Inkubi y’umuyaga,inkangu n’imyuzure bisize 74 bapfuye

Kuri iki cyumweru ibitangazamakuru bya leta ya Myanmar byatangaje ko abantu 74 bapfuye abandi benshi baburirwa irengero nyuma y’inkangu n’imyuzure byatewe n’inkubi y’umuyaga yiswe ‘yagi’.

Umwuzure hirya no hino mu gihugu wibasiye Imidugudu n’Uturere birenga 450 kandi ibikorwa byo gushakisha no kureba niba hari abatabarwa biracyakomeje kugira ngo hamenyekane abantu 89 baburiwe irengero.

Amazu agera ku 65.000 yarasenyutse n’amashusho yagaragaye yerekanye amazu n’amamodoka byarohamye mu Mujyi wa Taungoo.

Inkubi y’umuyaga ya Yagi, yibasiye ibihugu byo ku mugabane w’Aziya muri uyu mwaka ndetse no muri Vietnam, umubare w’abapfuye bazize inkangu zatewe niyi nkubi warazamutse ugera kuri 226, nkuko Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) biherutse kubitangaza.

Muri Thailand kandi mu cyumweru gishize abantu 9 barapfuye bazize Yagi mu gihe 33 ari bo babarurwa ko bapfuye mu gihugu hose kuva muri Kanama uyu mwaka.

Abahanga mu bya siyansi baburiye kuva kera ko inkubi y’umuyaga iri kwiyongera cyane kandi iri guteza imfu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14