Mvuyekure François ’Kaburimbo’ wabaye Perezida wa Kiyovu Sports yitabye Imana

Mvuyekure François ’Kaburimbo’ wabaye Perezida wa Kiyovu Sports yitabye Imana

Mvuyekure François uzwi nka kaburimbo wabaye Perezida wa Kiyovu Sports igihe kinini yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe.

Inkuru y’itabaruka ry’uyu musaza yamenyekanye kuri uyu wa Gatanu, tariki 17 Gicurasi 2024, bitangajwe n’ubuyozi bwa Kiyovu Sports, aho amakuru avuga ko yaguye iwe mu rugo nyuma yo kuva kwa muganga.

Nyakwingendera Mvuyekure ni umwe mu mazina azwi cyane mu ikipe ya Kiyovu Sports cyane ko yabaye mu buyobozi bwayo igihe kinini kuva mu myaka 1980.

Imwe mu nkuru yibukirwaho cyane ni iyo uburyo yaguze Muvara Valens mu 1982 amukuye i Burundi bikarangira avuyemo umukinnyi ukomeye cyane mu mateka ya Ruhago y’u Rwanda.

Uyu mukambwe kandi yongeye gusubira mu buyobozi yaje kuvamo mu myaka hafi itanu ishize asimbuwe na Mvukiyehe Juvénal mu 2020.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Rishari Kirongozi

NIHANGANISHIJE ABASIPORITIFU BAKIYOVU KUBWINKURU YINSHAMUGONGO KIYOVU SIPORO IKOMEZE KWIHANGANA NATWE ABAFANA BA Rayon Spor TWIHANGANISHI TE IKIPE YA KIYOVNIHANGANISHIJE ABASIPORITIFU BAKIYOVU KUBWINKURU YINSHAMUGONGO KIYOVU SIPORO IKOMEZE KWIHANGANA NATWE ABAFANA BA Rayon Spor TWIHANGANISHI TE IKIPE YA KIYOVU.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi U23 yanyagiwe na Cameroun mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 11 Ugushyingo 2026 Saa 22:04
  2. Matela 200 n’ibitanda 75 byangijwe n’inkongi y’umuriro yibasiye TSS Musamvu 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:20
  3. Eswatini: Abanyamahanga bacuruza binyuranyije n’amategeko bagiye guhambirizwa 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:16
  4. Kicukiro: Polisi yataye muri yombi ukekwaho gucuruza ibyuma 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:49
  5. Ayra Starr agiye gutaramira muri Coachella 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:34