Mutsinzi Ange yabonye ikipe nshya muri Azerbaijan 

Mutsinzi Ange yabonye ikipe nshya muri Azerbaijan 

Myugariro w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Mutsinzi Ange ’Jimmy’, yasinyiye amasezerano y’imyaka itatu Zira FK yo mu Cyiciro cya Mbere muri Azerbaijan avuye muri FK Jerv yo muri Norvège. 

Mu butumwa uyu mukinnyi yatanze kuri uyu wa 1 Nyakanga 2024, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati: “Hafunguwe ikindi cyiciro gishya, Imana ibirimo.” 

Zira FK yasinyishije Mutsinzi izakina irushanwa rya EUFA Europe League 2024/25 nyuma yo gusoza ku mwanya wa kabiri muri shyampiyona ya 2023/24.

Mutsinzi Ange ni umwe mu bakinnyi beza FK Jerv yagenderagaho dore ko yari mu bakinaga bihoraho mu bwugarizi bwayo mbere y’uko yerekanwa mu ikipe nshya.

Mutsinzi Ange Jimmy yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo AS Muhanga, Rayon Sports na APR FC mbere yo kujya muri CD Trofense yo cyiciro cya Gatatu muri Portugal.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42