Mutokambari yahamagaye abakinnyi azifashisha mu mikino Nyafurika y’abakina ari batatu

Mutokambari yahamagaye abakinnyi azifashisha mu mikino Nyafurika y’abakina ari batatu

Umutoza w’amakipe y’Igihugu ya Basketball mu bagabo n’abagore y’abakina ari batatu, Moïse Mutokambari, yahamagaye abakinnyi azifashisha mu Mikino Nyafurika ya “FIBA 3×3 Africa Cup 2024” izabera muri Madagascar kuva ku wa 29 Ugushyingo kugeza ku wa 1 Ukuboza 2024.

Kuri uyu wa Kane tariki 14 Ugushyingo 2024, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryashyize hanze urutonde rw’abakinnyi bahamagawe n’umutoza Moïse Mutokambari.

Mu bagabo abahamagawe ni: Turatsinze Olivier, Ngabonziza Patrick, Uwitonze Justin, Twizeyimana Cyiza Chandelier, Muhoza Fabrice, Kwizera Hubert Sage.

Mu bagore hahamagawe: Dusabe Jane, Akariza Nelly, Uwimpuhwe Violette, Tumukunde Oliviette, Sifa Ineza Joyeuse, Nibishaka Brigitte. 

Biteganyijwe ko iminsi ya vuba, abakinnyi bahamagawe batangira umwiherero bitegura iri rushanwa.

Iri rushanwa Nyafurika rizitabirwa n’ibihugu birimo Benin, Satarafurika, Comoros, Misiri, Kenya, Liberia, Morocco, Afurika y’Epfo, Uganda, Algeria, Maurtania, Seychelles, u Rwanda na Madagascar yakiriye. 

Mu 2022, ubwo u Rwanda ruheruka kwitabira iri rushanwa rwegukanye umudali w’umuringa, mu mikino yabereye mu Misiri.

Irushanwa riheruka ryegukanwe na Misiri mu bagabo na Kenya mu bagore.

Mu 2022, ubwo u Rwanda ruheruka kwitabira iri rushanwa mu bagabo, rwegukanye
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42