Musanze: Yishwe no kwiyahuza umuti witwa ‘Rocket’

Nzeyimana w’imyaka 26 wo mu Mudugudu wa Gatindoru, Akagari ka Rungu, Umurenge wa Gataraga, mu Karere ka Musanze, haravugwa urupfu rw’umusore wiyahuye anyoye umuti uzwi ku izina rya Rocket wica udukoko mu bihingwa.
Ni inkuru yamenyekanye ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki 6 Kanama 2025, abaturanyi b’uwo musore bakaba ari bo bamujyanye ku ivuriro ryitwa Clinic Mpore iherereye mu Murenge wa Muhoza ariko ashiramo umwuka bakihamugeza.
Abo baturanyi ba nyakwigendera bavuga ko urupfu rwe rwabatunguye cyane, kuko atari umuntu wari uzwiho kugira ibibazo byihariye cyangwa amakimbirane n’umuryango we.
Umwe muri bo yagize ati: “Twatunguwe no kumva ko yiyahuye kuko yari umuntu ucisha make, utuje kandi wabanaga neza n’abandi. Nta kibazo na kimwe twari tuzi yari afite. Twabimenye ari uko umuryango we utabaje, duhita tumujyana kwa muganga ariko biranga aza gupfa.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yemeje ko inzego zibishinzwe zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyaba cyaratumye uyu mugabo afata icyemezo cyo kwiyahura.
Yagize ati: “Ni byo koko ku gicamunsi ni bwo twamenye amakuru y’umusore Nizeyimana w’imyaka 26 ko yaba yanyweye umuti wa Rocket bikamuviramo urupfu. Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu nyayo yamuteye kwiyambura ubuzima. Inzego z’umutekano zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri kuri uru rupfu.”
Yakomeje asaba abaturage kujya bagira umuco wo kwegera abashinzwe ubujyanama cyangwa abandi bantu bafite ubumenyi mu guhumuriza abarimo ibibazo, aho kwiyambura ubuzima.
Yagize ati: “Turakangurira abaturage bose kwirinda ibikorwa byo kwiyahura. Buri kibazo cyose gifite igisubizo. Twibutse abantu ko hari inzego nyinshi zabafasha, haba ku rwego rw’umuryango, urw’abaturanyi, abayobozi cyangwa inzego z’ubuvuzi n’ubujyanama ku bafite ibibazo byo mu mutwe.”
Uru rupfu rukomeje kwibazwaho n’abaturage ndetse n’imiryango ya hafi y’uwitabye Imana, dore ko kugeza ubu nta kimenyetso cyagaragazaga impamvu yo kwiyambura ubuzima.
Abaturanyi n’inshuti barasaba ko iperereza ryakwihutishwa kugira ngo hamenyekane ukuri kuri ibi byabaye.