Musanze: Yasanzwe mu nzu yiyahuye nyuma y’iminsi mike afunguwe

Niyibizi Anselme w’imyaka 38 yasanzwe yapfiriye mu nzu iherereye mu Mudugudu wa Kamato, Akagari ka Mbwe, Umurenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze, bikekwa ko yiyahuye anyoye umuti wica udukoko ku bihingwa witwa Tiyoda.
Uyu mugabo usize umugore n’abana babiri bivugwa ko yari amaze igihe gito avuye mu igororero, aho bivugwa yafunzwe kubera imyitwarire mibi.
Abamugezeho bwa mbere bwavuga ko basanze iruhande rwe hari icupa rya Tiyoda mu nzu yabagamo wenyine kuko umugore we yari yarahukanye.
Umwe mu baturanyi yagize ati: “Niyibizi yapfuye ariko ni we wiyahuye kuko yanyoye umuti wica udusimba mu myaka, twasanze agacupa kari mu cyumba yapfiriyemo. Ntabwi yari akibana n’umugore we, yakundaga kunywa inzoga.”
Yakomeje avuva ko urulfu rwa Niyibizi rwabababaje cyane kuko yiyahuye ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 3 Nzeri, mu gihe ahagana saa sita z’amanywa bari bamubonye atembera bigaragara ko nta kibazo afite.
Undi muturage wo mu Mudugudu wa Kamatowe na we yongeyeho ko bidakwiye ko umuntu uzi ubwenge yiyambura ubuzima.
Yakomeje agira ati: “Byadutunguye cyane kuko twari tumuzi nk’umuturanyi, nubwo yajyaga agira imyitwarire idahwitse. Gupfa muri ubu buryo ni igihombo gikomeye, kandi ni isomo rikomeye ku bandi baturage ko ibibazo by’ubuzima bigomba gusangirwa aho kubyiharira kugeza aho umuntu yifatira icyemezo nk’iki kigayitse.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashaki Aimable Nsengimana, avuga ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane neza koko niba yiyahuye cyangwa hari ikindi cyamwishe.
Yagize ati: “Ni byo koko natwe urupfu rwa Niyibizi twarumenye bivugwa ko yanyoye Tiyoda , ubwo ariko bitemezwa neza n’inzego zibishinzwe kuko kugeza ubu umurambo we wajyanywe mu Bitaro bya Ruhengeri kugira ngo usuzumwe harebwe icyamwishe.”
Gitifu Nsengimana yongeraho ho ko uyu mugabo hari hashize iminsi mike avuye mu Igororero kubera imyitwarire ye mibi.
Yagize ati: “Amakuru dufite ni uko uriya mugabo yahoraga mu makimbirane n’umugore we kugeza ubwo amuhunga akajya iwabo.”
Yakomeje asaba abaturage kujya bagaragaza ibibazo bafite aho kubiherana bikageza aho bibateza gufata imyanzuro igayitse.
Yaboneyeho kwihanganisha umuryango wa Niyibizi n’abaturanyi be batunguwe n’urwo rupfu.
.