Musanze: Yafatanywe inzoga za likeri yacuruzaga magendu

Musanze: Yafatanywe inzoga za likeri yacuruzaga magendu

Umugabo w’imyaka 32 y’amavuko wacururizaga mu murenge wa Muhoza wo mu Karere ka Musanze, yafatanywe inzoga zo mu bwoko bwa likeri butandukanye yacuruzaga mu buryo bwa magendu zifite agaciro k’asaga milyoni 1Frw .

Yafatiwe aho yari yaragize ububiko bwazo mu mudugudu wa Biremo, akagari ka Migeshi, mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 21 Gicurasi, ahagana ku isaha ya saa sita.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza yemeje aya makuru yo kuba yafashwe, avuga ko byamenyekanye bigizwemo uruhare n’abaturage.

Yagize ati: “Umuturage yatanze amakuru avuga ko uriya mucuruzi usanzwe ufite akabari muri uriya murenge wa Muhoza, hari inzoga za likeri acuruza mu buryo bwa magendu kandi ko afite ububiko bwazo hafi y’aho acururiza akabari, anafite abakiriya bajya baza kuzihafatira.”

Akomeza agira ati: ” Hagendewe kuri ayo makuru, hahise hategurwa ibikorwa byo kumusaka, aza gufatanwa amacupa hafi 50 yo mu bwoko bwa likeri butandukanye.”

Amaze gufatwa yiyemereye ko yaziranguraga ahantu hatandukanye akanazigurisha mu buryo bwa magendu, aho zimwe yazicururizaga mu kabari ke, izindi akaziranguza, ariko yirinda kugaragaza aho yazikuraga nyirizina.

SP Mwiseneza yashimiye uwatanze amakuru yatumye zifatwa, aboneraho umwanya wo gukangurira abakora ubucuruzi, kubukora mu buryo bwemewe n’amategeko bakirinda magendu   bazirikana ko iyo utanze umusoro  aba ari umusanzu utanze mu kwiyubakira Igihugu.

Yaburiye abishora muri magendu n’ibindi byaha bitandukanye ko amenshi mu mayeri bakoresha agenda atahurwa kandi ko bazakomeza gufatwa ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199, ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14