Musanze: Urubyiruko rwavuye Iwawa rurasaba guhabwa ibikoresho rukiteza imbere

Musanze: Urubyiruko rwavuye Iwawa rurasaba guhabwa ibikoresho rukiteza imbere

Rumwe mu rubyiruko rwavuye Iwawa, rukahigishirizwa imyuga ruvuga ko nyuma yo kuva Iwawa batigeze bagira icyo bakora kubera ko ibikoresho bari barijejwe babitegereje ngo amaso agahera mu kirere.

Urwo rubyiruko rusaba inzego bireba ko babakorera ubuvugizi cyangwa bukabafasha kubona ibyo bikoresho kugira ngo babashe gushyira mu ngiro ibyo bize, bityuo biteze imbere.

Bamwe muri uru rubyiruko bavuga ko kuri ubu byatumye basubira mu bushomeri nyamara ngo bava Iwawa bari bijejwe ko bazahabwa ibikoresho nibagera mu Turere twabo, ngo baraje bageze no ku Karere ka Musanze mu ijambo ry’ikaze barongeye babisubiriramo, bakaba ngo bibaza aho ibyo bikoresho byaheze nk’uko uyu Ndereyimana Jean de Dieu abivuga.

Yagize ati: “Tugiye kuva Iwawa badusezeranyije ko bazaduha ibikoresho, kuko nkanjye nize ibijyanye n’ubwubatsi, ariko nta gipande, umwiko nibura bampaye ngo njye mbishakisha akazi ku ndege, kuko niyo ngiye ku ndege gushaka akazi ntabwo bampa ak’ubufundi ahubwo bampa ikiyede ibi bintu biratudindiza kandi byadukoze no ku mutima kuko ntabwo twumva dutuje turasaba Akarere ka Musanze kudukorera ubuvugizi, tugahabwa ibikoresho twemerewe.”

Gafaranga Faustin we avuga ko ubuyobozi bwabasabye no kwibumbira mu makoperative ngo babashe kwiteza imbere kandi babafashirize hamwe, ariko na n’ubu ngo nta kindi bongeye kubabwira.

Yagize ati: “Twashinze koperative nk’uko babidusabye, yemwe dukora umushinga, ndetse n’aho gukorera twari twahabonye abaturusha amafaranga bahita bahatwara ubu ni bo bahakorera, kuba rero tudafite icyo dukora bishobora kongera kudushora mu ngeso mbi kuko burya ubuze icyo akora ntabona ibyo arya cyangwa yambara, ubu nakubwira ko uretse twe dukora ikiyede hari bagenzi bacu twarangirije rimwe Iwawa kuri ubu birirwa bakina urusimbi”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien, avuga ko iki kibazo atari akizi ashingiye ko ngo hari bamwe bavuye Iwawa nyuma yo kwiga umwuga bagahabwa ibikoresho, ubu ngo akaba agiye gukurikirana iki kibazo.

Yagize ati: “Ntabwo twari tuzi ko iki kibazo kiriho, cyakora koko hariho gahunda yo kubaha ubufasha ngo babashe kwihangira umurimo ngo biteze imbere, ikindi iyo bageze muri sosiyete ubuyobozi bukomeza kubitaho bugamije ko bakwikura mu bukene biteza imbere, ibi rero ngiye kubikurikirana ubwo mbyumvise”.

Abajyanwa mu kigo cya Iwawa ni bamwe mu rubyiruko baba bagaragayeho ingeso mbi harimo kunywa ibiyobyabwenge, kwambura abantu n’ibindi byaha bisaba kuganirizwa, gusa iyo bagezeyo ngo kimwe mu bibashimisha ni uko ngo bagenda bazi ko bagiye gufungwa ariko bagerayo bakigishwa imyuga harimo, ubwubatsi, ubudozi, ububaji n’indi, ku buryo bavayo bagahindura imibereho yabo mu myitwarire n’iterambere, gusa bashishikariza bagenzi babo kwirinda ingeso mbi zabajyana Iwawa.

Rumwe mu rubyiruko rwavuye Iwawa rurifuza guhabwa ibikoresho rugashyira mu ngiro imyuga rwizeyo
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14