Musanze: Umusore w’imyaka 22 yasanzwe mu mugozi hakekwa kwiyahura

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 25, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Irakiza w’imyaka 22, wo mu Mudugudu wa Karambi, Akagari ka Bisoke, Umurenge wa Kinigi, Akarere kaMusanze,  yasanzwe mu mugozi amanitse, bikekwa ko yiyahuye.

Ahagana mu ma saa moya z’umugoroba  ni bwo abaturanyi batangiye gutabaza.

Umwe mu baturage baturanye n’iwabo yagize ati: “Twumvise inkuru idutunguye, kuko ntitwari tuzi ko afite ibibazo byamugeza aho kwiyambura ubuzima. Uyu musore twamumenyereye ari umuntu uhora atuje ariko biragaragara ko yari afite intimba atagaragazaga.”

Undi muturage na we yagize ati: “Ni igihombo gikomeye ku muryango we n’Akarere muri rusange. Turasaba ko habaho ibiganiro bihoraho mu rubyiruko kugira ngo hakumirwe ibibazo nk’ibi biganisha ku kwiyahura, kuko ibi bintu muri aka Karere kacu bimaze kurambirana rwose kwiyahura nta cyumweru cyashira tutumvise umuntu wiyahuye.”

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru ivuga ko na yo ayo makuru yayamenye ariko itaramenya neza icyaba cyateye urupfu rwa Irakiza cyangwa ngo hamenyekane icyatumye yiyahura niba koko ari we waba yimanitse mu mugozi; nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru IP Ignace Ngirabakunzi abivuga.

Yagize ati: “Ni byo amakuru twayamenye, ko Irakiza yasanzwe mu mugozi, ariko ntituramenya impamvu yabyo, kuri ubu RIB, irimo gukora iperereza ngo harebwe icyamwishe, ubu rero umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro ngo hakorwe iperereza hamenyekane impamvu.”

Ni iki amategeko avuga ku muntu wiyaguye ku giti cye, kuko abantu bakunda kubyibaza cyane?

Kugeza ubu ubwabyo ntibihanishwa n’amategeko y’u Rwanda. Umuntu wiyahuye nta ntagiriro y’amategeko ahanishwa. Ibi bivuze ko umuntu wapfuye ku bw’icyemezo cye adashobora guhita ahanishwa amategeko, ahubwo hibandwa ku gufasha abashobora kuba mu kaga kose nk’ubuvuzi bwo mu mutwe, inkunga mu muryango, inama, n’ibindi.

Ibyaha bijyanye n’ubugizi bwa nabi cyangwa gutera abandi kwiyahura

Ingingo ya 110 y’Itegeko N°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigena ibyaha n’ibihano:

Uko ari umuntu wese ugerageza guteza undi kwiyahura, kumukomeretsa mu buryo bwo kumwica, kumugirira nabi ku bushake, ashobora guhanishwa igifungo gishingiye ku bukana bw’icyaha.

Iyo icyaha cyakorewe undi, gihanishwa kuva ku mwaka 1 kugeza kuri 5 y’igifungo, bitewe n’ubukana bwacyo.

Ingingo ya 111: Igihe umuntu atumye undi yiyahura, cyangwa yagerageje kumwica, yahanishwa igifungo cy’imyaka 3 kugeza ku 10.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 25, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE