Musanze: Umugabo n’umwana we basanzwe bapfuye, harakekwa kwiyahura

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 2, 2025
  • Hashize amasaha 8
Image

Mu Mudugudu wa Rugari, mu Kagari ka Nturo, mu Murenge wa Rwaza, mu Karere ka Musanze, hamenyekanye urupfu ruteye agahinda  rw’umugabo witwa Hagenimanaw’imyaka 25, n’umwana we w’umukobwa Uwababyeyi Emmelyne w’imyaka 3.

Bombi basanzwe bamanitse mu migozi mu gitondo cyo ku wa 2 Nzeri 2025, bikekwa ko haba habayeho kwiyahura.

Amakuru yaturutse mu baturanyi agaragaza ko uyu muryango wari umaze igihe ubanye mu makimbirane.

Hagenimana yashakanye na Nyirazaninka Claudine w’imyaka 24, ariko amakimbirane yabagejeje ku buryo umugore yahukanye, bikekwa ko byaba ari intandaro y’uru rupfu.

Umwe mu baturage yagize ati: Uyu muryango wahoraga mu makimbirane, rimwe na rimwe byajyaga biterwa no gucana inyuma.

Ku itariki ya 28 Kanama 2025 bararwanye, umugore ahitamo kwigira iwabo. Ibyo byose byaba ari byo byamuteye kwiyahura, ariko icy’ukuri tuzakimenya mu iperereza.”

Undi muturanyi, na we wahawe amazina ya Kazungu Eraste yavuze ko uriya mugabo yakoze igikorwa kigayitse.

Yagize ati: “Birababaje kubona umuntu afata icyemezo cyo kwiyahura, akabanza kwica n’umwana muto. Twatunguwe cyane. Aya ni amasomo akomeye ku miryango ifitanye amakimbirane, aho kugira ngo bigere aha, bakwiye kwegera ubuyobozi cyangwa abaturanyi bakaganiraho, hakaboneka ibisubizo byiza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yemeje ayo makuru ariko avuga ko icyateye urwo rupfu rwa Hagenimana n’umwana we kigikurikiranwa n’inzego z’umutekano.

 Yagize ati: “Ni inkuru ibabaje cyane. Ntabwo turamenya icyabishe koko. Ariko niba koko byakomotse ku makimbirane, twibutsa abaturage ko bagomba kwegera ubuyobozi cyangwa abaturanyi kugira ngo bafashwe gukemura ibibazo bitaragera aho kwambura abandi ubuzima. By’umwihariko, kubona umwana muto w’imyaka 3 koko niba apfiriye muri ubwo buryo, birababaje.”

Ubuyobozi bw’Akarere bwatangaje ko inzego zirimo Polisi na RIB zatangiye iperereza, ndetse zihumuriza umuryango usigaye.

Busaba abaturage kwirinda amakimbirane yo mu miryango, kuko mu Karere ka Musanze habarurwa imiryango isaga 600 ibana mu bibazo nk’ibi by’amakimbirane, mu baturage basaga ibihumbi 100.

Abaturage basabwa gutanga amakuru ku ngo zibana mu makimbirane
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 2, 2025
  • Hashize amasaha 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE