Musanze: Ubuhunikiro bwafashwe n’inkongi, hatikiriramo ibifite agaciro gasaga miliyoni 4

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 1, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image

Ubuhinikiro bw’ibirayi bw’umuhinzi witwa Maniriho Jean d’Amour, wo mu Murenge wa Kinigi, Akagari ka Kampanga, Akarere ka Musanze mu ijoro ryacyeye ryo ku wa 31 Kanama 2025, bwafashwe n’inkongi bikekwa ko yatewe n’umuriro w’amashanyarazi hatikiriramo ibifite agaciro ka miliyoni zisaga 4.

Iyo nkongi bivugwa ko yatewe n’amashanyarazi, byateje igihombo uyu Maniriho amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 4.690.000.

Maniriho yagize ati: “Natunguwe no kubona ubu buhunikiro bushya bugatokombera, ndakeka ko byaturutse ku nsinga  zateye impanuka, nahuye n’igihombo kinini, hahiriyemo toni 3 z’ibirayi, ipombe zitera umuti mu birayi, amabati, ibiti byo kubakisha byari muri ubu buhinikiro, udutanda twabagaho ibirayi, n’ibindi bintu harimo n’ibikoresho binyuranye ndetse n’imiti twifashishaga.”

Iyi mpanuka ikimara kumenyekana Polisi ishami ryayo rishinzwe kuzimya inkongi ku bufatanye n’abaturage batabaye, bituma izindi nzu  zidafatwa n’inkongi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignase Ngirabakunzi, na we yemeza iby’iyo nkongi, agasaba abaturage kujya bagenzura neza insinga zijyana amashanyarazi mu nzu zabo, gusa yishimira ko nta muntu iriya nkongi yahitanye kuko bahise batabara.

Yagize ati: “Ushobora kuba ufite inzu utuyemo ukayigira akabari, icyo gihe hakaba ubwo ucomekaho firigo, ibyo nabyo kubera ubushobozi buke bw’insinga ndetse n’icyo uzicometseho byateza impanuka. Ni yo mpamvu twifuza ko buri wese akwiye gukurura umuriro w’amashanyarazi yifashishije abatekinisiye.”

Polisi y’u Rwanda isaba  abaturage  kugira umuco wo kugenzura insinga, bakitabaza inzobere igihe cyose bakenera gukoresha umuriro w’amashanyarazi mu nzu zabo, kugira ngo hirindwe ibihombo ndetse n’imfu zituruka ku nkongi.

 

Iyi ni yo nzu yari ubuhunikiro bwahiye bugakongoka
Ubuhunikiro bwahiye burakongoka
Aba ni bamwe bari baje gutabara
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 1, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE