Musanze: Muko amavomo yarangiritse bashoka Mukungwa
Abaturage bo mu Murenge wa Muko, akagari ka Mburabuturo mu Karere ka Musanze, bavuga ko bamaze igihe kirekire babangamiwe no kubura amazi meza, ibintu byatumye bajya kuvoma ibirohwa mu mugezi wa Mukungwa, kubera ko amavomo rusange yangiritse n’aho yasigaye ntibabonere amazi ku gihe.
Abo baturage bavuga ko mu mavomo abiri bari bafite hasigaye rimwe gusa, naryo ritabaha amazi ku gihe, ibintu bituma bamwe bahitamo kujya kuvoma mu mugezi wa Mukungwa, n’ubwo bazi neza ko ayo mazi ashobora kubatera indwara zikomoka ku mwanda, ndetse n’impanuka.
Umwe mu bagore bo muri ako gace, avuga kutagira amazi meza bibagiraho ingaruka ku mibereho yabo ndetse n’umutekano wabo kuko bikanga ko amazi yo muri Mukungwa yatwara ubuzima bwabo.
Yagize ati: “Iyo ugiye kuvoma ku ivomo rusange, usanga ntayo, tugahitamo kujya ku mugezi wa Mukungwa. Ariko ayo mazi si meza, rimwe na rimwe aranuka, turabizi ariko nta kundi, ni yo dufite, ikindi duhorana ubwoba ko tuzahaburira ubuzima.”
Abaturage bavuga ko ibi bibagiraho ingaruka nyinshi mu buzima bwa buri munsi, nk’uko Twagirayezu Emmanuel, umwe mu rubyiruko rwo muri Musenyi, avuga ko gukoresha amazi mabi nayo y’ibirohwa bigira ingaruka ku buzima bwabo.
Yagize ati: “Kujya kuvoma kuri Mukungwa biratunaniza cyane, by’umwihariko ku bana bato. Hari ubwo abana bagwa mu mugezi bashaka kuvoma, ugasanga n’umutekano wabo ubangamiwe. Nta suku tugira, nta mazi yo gukoresha mu mirimo yo mu rugo, n’abashaka gukaraba birabagora.”
Abatuye muri Mburabuturo bavuga ko indwara ziterwa n’umwanda zirimo impiswi n’indwara z’uruhu bakura mu myanda y’amazi yo muri Mukungwa aho usanga ngo bagira imvuvu nyuma yo gukaraba ayo mazi mabi, kubera amazi mabi banywa. Basaba ubuyobozi kubafasha gusana amavomo no kubaka andi mashya kugira ngo bagire amazi meza kandi ahoraho.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa WASAC bwo buvuga ko bugiye gukurikirana iki kibazo vuba kugira ngo amazi yongere agere ku baturage nk’uko byari bisanzwe nk’uko Umutekinisiye Mukuru wa WASAC ishami rya Musanze Hakolimana Jean de Dieu abivuga
Yagize ati: “Tugiye gusana amavomo yangiritse kandi tunaganirize abashinzwe kuvomesha kugira ngo bajye bahakorera ku gihe. Uvomesha si wo murimo rukumbi aba afite, ariko tugiye kuganira uko byanozwa kugira ngo abaturage babone amazi igihe cyose.”
Kugeza ubu, abaturage barasaba ko iki kibazo gikemurwa bidatinze, kuko ngo kuba mu gihe cy’iterambere nk’iki bakivoma amazi mu mugezi utemba, ari ikimenyetso cy’uko bashobora guhura n’indwara z’akarande zikomoka ku mwanda.

