Musanze: Kimonyi barinubira ruswa bakwa mu kurwanya imirire mibi

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 23, 2025
  • Hashize amasaha 13
Image

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kimonyi, higanjemo ababyeyi; bavuga ko kugira ngo bemererwe guhabwa inkunga igenewe gufasha abana bafite ikibazo cy’imirire mibi, babanza gusabwa amafaranga ya ruswa cyangwa ayo bita ishimwe.

Abo baturage bavuga ko nta muntu uhabwa inkunga yo mu nyongeramirire agomba kubanza gutanga ishimwe cyangwa se akanozangendo, waba ugiye kwinjira muri iyi gahunda cyangwa umaze kuyigeramo, abaparashosho (Abajyanama mu by’imirire).

Mukankusi Eugenie (izina yahawe), ni umwe mu babyeyi bo mu Mudugudu wa Kadahenda, Akagari ka Cyogo bafashwaga muri iyi gahunda, avuga ko yakuwe ku rutonde rw’abagenerwabikorwa nyuma yo kubura amafaranga ibihumbi bitanu yasabwaga, ibintu asanga bibangamye.

Yagize ati: “Nari ngenewe amafaranga yo gufasha umwana wanjye ngo ave mu mirire mibi, ariko bambwira ko ngomba kubanza gutanga ibihumbi bitanu. Kubera ko ntayabonye, bahise bankura ku rutonde, bivuze ko abajyanama mu byo kunoza imirire iyo udafite akantu nakwita ruswa ubwo uhita uva ku rutonde.”

Undi muturage wo muri ako Kagari, avuga ko iki kibazo kibabangamiye cyane kuko hari ababyeyi abana babo basubira inyuma mu rugamba rwo gukurwa mu mirire mibi.

Yagize ati: “Hari ababyeyi b’abakene badashobora kubona ayo mafaranga. Aho kugira ngo barebe uko abana bava mu mirire mibi, bahita bayoboka izindi nzira nko gusabiriza. Ibi biratubabaza kuko ayo mafaranga yagenewe gufasha abaturage si ayo kubyaza inyungu, ibi nanone bituma ikibazo cy’imirire mibi kitava mu nzira.”

Mukandayisenga Vestine izina yahawe, umubyeyi ufite umwana umwe uri mu mirire mibi, avuga ko kubanza gusabwa amafaranga ari uguca intege imiryango ikennye.

Yagize ati: “Iyo ubona umuntu uguhagarariye mu nzego akubwira ngo nta mafaranga y’ishimwe ngo uhabwe ibyo wemererwa n’amategeko, birakubabaza.

Hari abo byatumye, abana babo basubira mu mirire mibi ndetse hakaba n’abashobora kwitaba Imana, nyamara Leta yo yashyizeho uburyo abana bo mu miryango itishoboye bagenerwa amafaranga yo kubafasha.”

Abo baturage basaba ko abishora mu bikorwa byo gusaba ruswa cyangwa ishimwe bajya bakurikiranwa ndetse bagakurwaho inshingano zo gufasha abaturage, kugira ngo gahunda ya Leta igere kuri bose nta vangura.

Uwanyirigira Clarisse, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, avuga ko gahunda yo gufasha abana bafite ikibazo cy’imirire mibi idasaba ikindi kiguzi, kandi ko abo bizagaragaraho bazahanwa n’amategeko

Yagize ati: “Iyi gahunda yo guha imiryango itishoboye inkunga ibafasha kwikura mu mirire mibi; itangwa ku buntu, nta kindi kiguzi gisabwa. Ubu rero ubuyobozi bugiye gukurikirana abo bose bashobora kuba basaba abaturage amafaranga kugira ngo bahabwe inkunga.”

Ubusanzwe, buri mwana ugaragayeho imirire mibi ahabwa inkunga y’amafaranga ibihumbi 30 Frw mu gihe cy’amezi atatu (inshuro imwe mu gihembwe). Ariko abaturage bavuga ko hari abasabwa gutanga ibihumbi bitanu kugira ngo bakomeze guhabwa iyi nkunga, bikaba ari imbogamizi ikomeye ku miryango ikennye.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 23, 2025
  • Hashize amasaha 13
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE