Musanze: Inkuba yahitanye umubyeyi wonsaga umwana

Mushakimana Debola w’imyaka 25 y’amavuko, yakubiswe n’inkuba ubwo yarimo yonsa umwana yicaye mu cyumba cy’uruganiriro mu Mudugudu wa Kanyabirayi, Akagari ka Cyabagarura, Umurenge wa Musanze, Akarere ka Musanze.
Byabaye ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Kanama 2025, mu mvura idasanzwe yaguye irimo umuyaga mwinshi n’inkuba.
Uwo mubyeyi witabye Imana yashakanye na Hashakimana, inkuba ikaba yamukubise ari mu ruganiriro, ariko umwana yonsaga akaba we yarokotse nta n’icyo yabaye.
Abaturanyi ba Mushakimana na Hashakimana bavuga ko batunguwe n’urupfu rw’uwo mubyeyi, cyane ko inkuba yamukubise atari ahantu hashyira abantu mu kaga nk’aho bakoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga cyangwa munsi y’igiti.
Umwe mu baturanyi be yavuze ko imvura yari nyinshi cyane kandi ivanze n’umuyaga bikajyana n’urusaku rw’inkuba zakubitaga buri mwanya.
Yakomeje agira ati: “Twumvise ko Mushakimana inkuba yamukubise, ni ibintu bibabaje cyane. Nta kintu na kimwe twigeze tumenya cyaba cyatumye ahura n’iki kibazo, gusa tuzi ko mu bice byo hafi y’Ibirunga inkuba zikunze gukubita abantu n’amatungo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien, yemeje ko Mushakimana yashizemo umwuka akubiswe n’inkuba.
Agira ati: “Amakuru twamenye ni uko Mushakimana yakubiswe n’inkuba yakomotse ku mvura idasanzwe yaguye uyu mugoroba. Yari yicaye mu nzu, nta televiziyo yari afite ndetse nta telefone, bityo nta na kimwe umuntu yavuga ko cyaba cyateje iyi mpanuka.”
Yakomeje avuga ko ari ibyago bikomeye Akarere ka Musanze gahuye na byo, akomeza agira ati: “Turihanganisha umuryango we kandi turakomeza kuwuba hafi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yasabye abaturage kwitonda no kwirinda mu bihe by’imvura ikaze.
Yibukije kwirinda gusohoka mu mvura, kwitwara neza igihe imvura iguye, kwirinda kwitwikira imitaka irimo ibyuma hejuru, no kwirinda gukoresha televiziyo cyangwa kwitaba telefone mu gihe cy’imvura.
Yanasabye abubaka inzu gushyiraho imirindankuba kugira ngo barinde inyubako zabo n’abazirimo.