Musanze: Ibiraro byubatswe ku migezi uva mu birunga byahinduye imibereho y’abaturage

Mu Karere ka Musanze, cyane cyane mu Mirenge ya Musanze na Nyange, abaturage baturiye umugezi wa Rwebeya n’indi migezi iva mu Birunga bari barahoranye ibibazo bikomeye by’imyuzure. Amazi amanuka ava ku Birunga yajyaga yinjira mu ngo, agasenya inzu, akangiza imyaka, agatwara amatungo ndetse rimwe na rimwe agahitana ubuzima bw’abantu.
Semana Jean Claude, ni umuturage wo mu Murenge wa Musanze, agaruka ku bihe byahise avuga ko kuba barubatse ibiraro byo ku migezi iva mu birunga byatumye bagira umutekano kuko ngo bajyaga barohama
Yagize ati: “Twahoraga dufite impungenge z’uko amazi ava mu Birunga aza kudutwara. Hari imyaka n’inzu byagiye bihasigara, ndetse no kubaho kwacu byari mu kaga, kuko hari ubwo bamwe bagwagamo bakavunika, abandi imigezi ikabatwara ubu tumeze neza cyane.”
Kuva hubatswe inkuta zikomeye zifata amazi ndetse n’ibiraro byambukiranya imigezi harimo n’ibyo mu kirere; ubuzima bw’abaturage bwahindutse ku buryo bugaragara kuko ingendo zaroroshye, abaturage bakambuka batikanga impanuka, abana basubiye ku ishuri mu masaha yose batikanga gutwarwa n’umugezi, ubucuruzi kimwe n’ubuhahirane byarongeye bigenda neza, nkuko Kabanyana Cecile wo mu Murenge wa Muhoza abivuga.
Yagize ati: “Ubu nta mubyeyi ukigira impungenge zo kuvuga ngo umwana we yagwa mu mugezi. Ibi biraro byoroheje cyane ubuzima bwacu kandi byaduhaye icyizere, kuko twahoraga duhangayitse, ubu tujya mu bukwe n’ibindi birori ndetse umusaruro wacu ujya ku isoko nta kibazo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yemeza ko ibyo bikorwa byagize akamaro gakomeye mu mibereho y’abaturage.
Yagize ati: “Umugezi wa Rwebeya kimwe n’indi iva mu birunga kuri ubu nticyongera kwinjira mu ngo z’abaturage mu bice cyatunganyijwe. Ibi tubikesha ubushishozi n’ubuyobozi bwiza bwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame watanze umurongo wo kurengera ubuzima bw’abaturage no kubarinda ibiza.”
Yongeyeho ko ubuyobozi bukangurira abaturage kutongera kubaka mu nkengero z’imigezi ndetse no kurinda ibidukikije, kuko ari byo bizatuma ibyo bikorwa biramba.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi (RWB) cyerekana ko uyu mushinga wo kubungabunga imiyoboro y’amazi 53 iva mu birunga wagenewe miliyari 35 Frw.
Iki gikorwa cyo gukumira ko amazi ava mu birunga atwara ubuzima bw’abaturage cyahaye akazi abasaga 8 000 kandi abasaga 20 000 bazahabwa akazi kugeza umushinga urangiye.


