Musanze: Hatoraguwe uruhinja mu mugezi wa Rwebeya

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 1, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Mu Murenge wa Nyange, Akagari ka Kabeza, Umudugudu wa Rwebeya, hatoraguwe uruhinja bigaragara ko rwahajugunywe n’umuntu wabigambiriye kuko yamushyize hagati y’amabuye, kandi yari yamufubitse.

Uru ruhinja rwabonywe mbere na mbere n’umukecuru Nyirakaboneye Concessa, usanzwe akora umwuga wo guhonda amabuye akuramo igaraviye n’umucanga, ahita ajya kubibwira ubuyobozi.

Nyiraboneye yagize ati: “Nabyutse njya guhonda amabuye muri Rwebeya nk’uko bisanzwe, ariko nza kumva ijwi nk’iry’umwana w’uruhinja, nja kureba nsanga ni uruhinja rufubitse neza, mpita njya kubibwira ubuyobozi buraza buramutwara, ntabwo nzi  uwamutaye aho.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange Tuyisenge Vdaste, na we avuga koko  ayo makuru ari yo kandi ko basanze umwana  ari mu mugezi wa  Rwebeya  ari hagati y’amabuye, bakaba bahise bamujyana ku kigo nderabuzima cya Nyange kugira ngo yitabweho.

Yagize ati: “Umwana twasanze bamushyize hagati y’amabuye ku mucanga wo mu mugezi wa Rwebeya, twagize amahirwe imvura ntiyagwa, iba yamutwaye ariko ntabwo ariko byagenze, hari umwe mu bakobwa bakekwa ko yaba ari we wabikoze ubu yashyikirijwe inzego z’umutekano, naramuka ahamwe n’icyaha azabihanirwa n’amategeko.”

Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri Dr. Muhire Philibert, ashimangira ko umwana yageze mu nzego z’ubuzima ameze neza.

Yagize ati: “Ni byo koko hari uruhinja batoraguye mu mugezi wa Rwebeya  nk’uko bigarara, ubu rero ibimenyetso biratwereka ko umwana ameze neza turakomeza kumukurikirana turebe ko hari ubundi burwayi afite.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwo butangaza ko uwo mwana nyuma yo kwitabwaho n’abaganga, azashyikirizwa Marayika murinzi nk’uko Umuyobozi w’akarere ka Musanze, ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage Kayiranga Theobard abivuga.

Yagize ati: “Umwana kuva twagize amahirwe imvura ntigwe ngo imutware, agiye kwitabwaho n’abaganga nyuma y’aho tuzamushakira Marayika murinzi na we ubuyobozi buzakomeza gufasha.”

Ashimira uriya mubyeyi wagaragaje umutima mwiza atanga amakuru ya ruriya ruhinja, kandi ashishikariza abandi gukomeza kujya batanga amakuru.

Yanaboneyeho gusaba abatwite, kutavutsa ubuzima abana baba batwite, kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Uruhinja rwatwawe n’imbangukiragutabara
Ukekwa bamusanze iwabo
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 1, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE