Musanze: Gutira telefone zigezweho kuri ba Mudugudu bibangamira serivisi batanga

Bamwe mu Bakuru b’Imidugudu mu Karere ka Musanze baravuga ko bagorwa no gutira telefone zigezweho (smartphone) kugira ngo babashe kuzuza inshingano zabo za buri munsi. Bavuga ko kutagira izi telefone bidindiza imikorere yabo ndetse bigatuma serivisi baha abaturage zidindira.
Nzabirinda, Umukuru w’Umudugudu wa Runyango, Akagari ka Rwambogo mu Murenge wa Musanze, avuga ko kuba nta telefone igezweho agira bituma atinda kuzuza ibisabwa, cyane cyane igihe bisaba kohereza amakuru mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Ati: “Hari igihe duhabwa amabwiriza yo kohereza raporo hifashishijwe porogaramu za telefoni, bikansaba kujya gutira telefoni abandi. Ibi bidindiza akazi kanjye kandi bigatuma ntagera ku ntego z’inshingano zanjye ku gihe, ikindi nta mabanga y’akazi aba akiriho kuko nyiri telefone aba yamenye amakuru yose.”
Akomeza avuga ko bagira ipfunwe mu gihe batira telefone
Yagize ati: “Bidutera ikimwaro gutira umuturage telefone, ugiye gukoresha mega ze, twifuza ko Mudugudu yakoroherezwa mu kazi aho guhagararira ku bufasha ahabwa mu kwivuza gusa.”
Nyiransengimana Thaciana, Umukuru w’Umudugudu wa Kabagorozi mu Murenge wa Nyange, we avuga ko kenshi ahura n’imbogamizi igihe bamusaba amafoto y’ibibazo by’abaturage.
Yagize ati: “Niba hari inzu yahiye cyangwa ibiza byangije iby’abaturage, ntibyoroshye kubigeza ku nzego zo hejuru kuko mba mfite telefone ya gatushi. Biba ngombwa ko nshaka umuntu umfatira amafoto, rimwe na rimwe bikadindiza ubutabazi bwihutirwa abaturage baba bakeneye, twifuza ko nibura buri Mudugudu yafashwa kubona smart phone.”
Abaturage nabo bavuga ko kuba bamwe mu Bakuru b’Imidugudu batagira telefone zigezweho bibagiraho ingaruka.
Niyomugabo Jean Bosco, utuye mu Murenge wa Cyuve, yagize ati: “Hari igihe duhura n’ikibazo cy’ibiza cyangwa se ikibazo cy’umutekano muke, yenda twatewe n’ibisambo, uyu mugezi wa Cyuve wuzuye, Mudugudu akabura uko abyifatamo ngo tubone ubutabazi, ariko bigatinda kugeza hejuru kuko Umukuru w’Umudugudu atabasha gufotora cyangwa gukoresha porogaramu zisabwa. Ibi bituma serivisi zitatugeraho ku gihe.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yemera ko iki ari ikibazo gihari ariko ko hari gahunda yo kugishakira umuti.
Yagize ati: “Turabizi ko bamwe mu Bakuru b’Imidugudu badafite smartphone, kandi koko bigira ingaruka ku mikorere. Ubu turi kuganira n’inzego bireba kugira ngo tugere ku buryo aba bayobozi boroherezwa kubona telefoni zigezweho, kuko imikorere myiza ishingiye ku ikoranabuhanga idashobora kwirengagizwa muri iki gihe.”
Yongeraho ko hagiye gutangira ibiganiro na sosiyete z’itumanaho mu minsi iri imbere, kuko ikoranabuhanga rituma iterambere rigerwaho byihuse n’amakuru akagerera aho bikwiye ku gihe.

