Musanze: Gakoro amapoto amaze imyaka 4 ashinze bagitegereje amashanyarazi

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kanama 10, 2025
  • Hashize iminsi 2
Image

Abaturage bo mu Mudugudu wa Gakoro, uri mu Kagari ka Birira, Umurenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze, bavuga ko ari bo bonyine mu Midugudu 19 igize ako Kagari bataragerwaho n’amashanyarazi, nyamara batuye mu nkengero z’umujyi wa Musanze.

Bavuga ko ibi bibadindiza mu iterambere, bikanagira ingaruka ku mutekano wabo, kuko ngo abanyabyaha bitwikira umwijima bakaza kubacuza utwabo.

Aba baturage bavuga ko imirimo imwe n’imwe y’ibanze ibasaba gukora ingendo ndende. Nko gucaginga telefone bibasaba urugendo rw’iminota 40 berekeza kuri santere y’ubucuruzi ya Kimonyi.

Mukankunzimana Joséphine, umwe mu baturage bo muri Birira, yagize ati: “Ni twe twasigaye inyuma muri aka Kagari, REG yaradusimbutse. Ibi bitugiraho ingaruka nyinshi kuko gucaginga telefone bidusaba gukora urugendo runini kandi twishyura. Ikindi, ibisambo biva mu mujyi bikisunga umwijima wa hano bikaducuza utwacu. Twifuza ko baduha umuriro nk’abandi.”

Abaturage bavuga ko kubura amashanyarazi bibangamira n’imyigire y’abana, ndetse bikadindiza uburyo bwo kubona amakuru no kwiyungura ubumenyi.

Sebakara Jean de Dieu yagize ati: “Abana bacu ntibashobora gusubiramo amasomo nijoro, kandi ntitugira televiziyo cyangwa mudasobwa. Ubu abifite bagura imirasire y’izuba, ariko natwe tubonye umuriro byadufasha cyane. Amapoto yarashinzwe hashize imyaka ine, ariko nta muriro turabona. Birababaje kuba dutuye hafi y’umujyi ariko tukibona mu mwijima.”

Ku ruhande rwa REG, Umuyobozi w’ishami rya Musanze, Regis Batangana, ahamya ko aba baturage batibagiranye, ahubwo ikibazo cyatewe no kubura ibikoresho.

Yagize ati: “Ntabwo twirengagije ko abaturage bo mu Mudugudu wa Gakoro ko bakwiye kugira umuriro nk’abandi. Kuba amapoto amaze igihe kirekire atarashyirwaho insinga, byatewe no kubura ibikoresho birimo insinga. Ariko uyu mwaka wa 2025 uzarangira bose bacanye. Turabasaba kwihangana.”

Imibare ya REG igaragaza ko 80% by’ingo ziri mu Karere ka Musanze zimaze kugerwaho n’amashanyarazi, mu gihe gahunda ari uko ingo zose zagerwaho na wo mu myaka mike iri imbere.

Mu 2030, intego ni uko ingo zose zo mu Rwanda zizaba zifite umuriro w’amashanyarazi 100%.

Gakoro bamwe bahisemo kugura imirasire ngo babone urumuri mu nzu zabo
Gakoro bashinze amapoto imyaka ibaye 4 nta muriro
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kanama 10, 2025
  • Hashize iminsi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE