Musanze: Bahangayikishijwe n’insinga zandaraye muri santere y’ubucuruzi

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukwakira 18, 2025
  • Hashize iminsi 3
Image

Abaturage bo muri santere y’ubucuruzi ya Kagano, iherereye mu Murenge wa Nyange, Akarere ka Musanze, batewe impungenge no kuba bamaze ibyumweru bibiri babangamiwe n’insinga z’amashanyarazi zandaraye hasi, bitewe n’ipoto yaguye.

Ni ikibazo gihangayikishije kuko uretse abantu n’ibinyabiziga bigorwa no gutambuka muri ako gace.

Uwamariya Claudine, umwe mu bakorera muri Kagano, avuga ko ziriya nsinga zibatera impungenge kuko ngo zishobora kuzabatwika.

Yagize ati: “Buri munsi tugenda dutinya ko umuntu cyangwa imodoka yanyuraho ikazikobora zikaba zateza impanuka. Insinga ziri hasi cyane, kandi abana bacu bakina hafi aho. Turasaba ko badutabara vuba, mbere y’uko ziteza ibyago.”

Abaturage bavuga ko ipoto yaguye iteje impungenge  zikomeye. Hari ubwoba ko insinga zashwanyagurika zigatuma umuntu afatwa n’umuriro, ndetse zishobora kugwa hejuru y’inzu z’ubucuruzi cyangwa hejuru y’abaturage, igihe ipoto nayo yaramuka iguye neza neza hasi.

Nsabiman  Jean Claude, utuye hafi y’iyo santere, ati: “Dufite  ubwoba ko abana bacu bashobora kugerwaho n’ingaruka ndetse n’imodoka zishobora gukora impanuka. Ubuzima bwacu buri mu kaga, kandi turasaba ko REG ibikemura byihuse kandi mu buryo burambye.”

Ikindi kibangamiye abo baturage ni ukubura umuriro, cyane cyane abafatiraga amashanyarazi kuri iyo poto. Hari abacuruzi bavuga ko ibikoresho byabo byangiritse, abandi bakabura ubushobozi bwo gukomeza imirimo yabo, akaba ariyo mpamvu basaba inzego bireba kwihutisha isimbuzwa ry’iyo poto ishobora kuzateza akaga.

Ndayambaje yagize ati: “Ubu bamwe bari mu kizima kuko iriya poto ishaje yateje ibibazo bikomeye, ikimara kurambarara ibikoresho bimwe nka radiyo televiziyo byahuye n’ingorane birashya, ubu igisigaye ni uko izadutwikira inzu, twifuza ko ibi bintu byakosorwa.”

Ku ruhande rwa REG, ishami rya Musanze, Umukozi waryo Eng. Batangana Regis  yemeza ko iki kibazo bakizi, kandi ko bari mu bikorwa byo gushaka ipoto nshya yo gusimbura iyashaje.

Yagize ati: “Iyo poto yari ihari yaracitse, igomba gusimbuzwa. Ubu turimo kureba uburyo yagera aho igomba gushyirwa. Mu minsi mike, bitarenze icyumweru, iraba yashyizweho, nkaba nsaba abaturage kugendera kure insinga kugira ngo zidateza impanuka, ikindi bakomeze kwihangana, ikibazo kiri mu nzira zo gukemuka”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange Vedaste Tuyisenge, na we ashimangira ko aya makuru ariyo.


Yagize ati: “Ikibazo cy’insinga z’amashanyarazi zandaraye muri santere y’ubucuruzi ya Kagano cyatewe n’ipoto yashaje turakizi, twarahageze tumenyesha REG nayo kuri ubu irimo gushaka uburyo ipoto yahagera dusaba abaturage kwirinda kwegera ahari insinga z’amashanyarazi.”

Kugeza ubu, abaturage bo muri Kagano barasaba ko insinga zandaraye zavanwa ku butaka byihuse, hagashyirwaho ipoto nshya, kugira ngo babashe kubaho mu mutekano no gusubira mu buzima busanzwe. Basaba kandi ko habaho uburyo burambye bwo gusuzuma ipoto zishaje kugira ngo ibibazo nk’ibi bitazongera kubaho.

Insinga muri santere ya Kagano zafunze umuhanda
Insinga muri Kagano abana usanga bazikiniraho kuko zahanutse zikaba ziri hasi
Kunyuza muri santere ya Kagano ibinyabiziga ni ukubanza kwegura insinga
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukwakira 18, 2025
  • Hashize iminsi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE