Musanze: Ba Ofisiye 108 basoje amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare

Ba Ofisiye 108 barimo abo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) 78, abo muri Polisi y’u Rwanda 2, babiri bo mu Rwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora (RCS) n’abanyamahanga 26 bo mu bihugu 19 by’inshuti z’u Rwanda birimo na Jordanie, basoje amasomo y aba Ofisiye bakuru bagize icyiciro cya 13.
Muri bo, abagera kuri 73 bahawe Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu masomo ajyanye n’Umutekano (Security Study).
Umuhango wo gusoza amasomo wayobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Kamena 2025, witabirwa n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta, abayobozi b’inzego z’umutekano, ndetse n’imiryango y’abasirikare barangije amasomo, wabereye ku Ishuri rya Gisirikare rya RDF Command and Staff College riherereye i Nyakinama, mu Karere ka Musanze.
Mu gihe cy’ibyumweru 47 by’amasomo y’ingenzi, abasirikare bakuru bigishijwe mu buryo bwimbitse, banongererwa ubumenyi n’ubushobozi mu bijyanye n’ubuyobozi bwa gisirikare ku rwego rwo hejuru.
Brig. Gen Andrew Nyamvumba, Umuyobozi w’iri shuri, yagize ati: “Imigendekere y’aya masomo yateguwe ku buryo buri musirikare abasha gusobanukirwa neza imikoranire y’ingabo zitandukanye, ubufatanye bw’amahanga mu bya gisirikare, n’uko ubuhanga bwa gisirikare bukoreshwa mu bihe bitandukanye by’imirwano.”
Yakomeje agira ati: “Uru rugendo rwafashije cyane aba basirikare kunoza ubumenyi bwabo mu gusesengura ibintu no kuyobora, binyuze mu myitozo ibatoza gukorana kinyamwuga no gutekereza ku rwego rw’amayeri ya gisirikare, aho biri ngombwa cyane mu ntambara z’iki gihe.”
Kuva iyi gahunda yatangira, abasirikare 563 bamaze gusoza amasomo y’imiyoborere mu bya gisirikare, barimo Abanyarwanda 420 ndetse n’abandi 143 baturutse mu ngabo z’ibihugu by’inshuti z’u Rwanda.
Buri cyiciro cy’amasomo gikurikirwa n’amasomo y’icyumweru bibiri ku ikoranabuhanga, azwi nka International Computer Driving License (ICDL), agamije kongerera abitabiriye ubushobozi mu gukoresha ikoranabuhanga mu nshingano zabo za buri munsi.
Ubuyobozi bw’ishuri rya RDF Command and Staff College buvuga ko, kubera umubare w’abanyeshuri ugenda wiyongera uko imyaka igenda ishira, hari gahunda yo kuvugurura iryo shuri no kuryagura, kugira ngo rirusheho kujyana n’igihe no kuzuza inshingano rihabwa mu kongerera ubushobozi abasirikare bakuru.

