Musanze: Abashoferi banga Tap&Go bagaca abagenzi amafaranga y’umurengera
Mu mihanda Musanze-Cyanika na Musanze-Kinigi mu Karere ka Musanze bishimira ko begerejwe ikoranabuhanga rya Tap & Go, ariko bakinubira bamwe mu bashoferi bazirengagiza bakitwarira amafaranga y’umurengera mu ntoki.
Abakora ingendo muri iyo mihanda bavuga ko kuri ubu babona amakarita Tap&Go ntacyo abamariye kuko abo bashoferi bishimira guca amafaranga y’umurengera abayafite mu ntoki, bakirengangiza ko bafite amakarita bitwaje bo bishyura make.
Uzamukunda Elizabeth wo mu Murenge wa Kinigi, Imvaho Nshya yamusanze muri Gare ya Musanze ahagana saa kumi n’imwe, amaze amasaha abiri yabuze imodoka imutwarira ku ikarita kuko imodoka zitwariraga gusa abayafite mu ntoki.
Yagize ati: “Rwose iri koranabuhanga batubwira na bo usanga abarihimbye ahari hari ubwo bagera aho bagasanga baribeshye. Ni gute se umuntu yaguha ikarita izagufasha mu rugendo yagera nyuma akakwihinduka kandi iba iriho amafaranga, ubu kugera mu Kinigi ukoresheje ikarita ni amafaranga 220. Ubu rero ufite 500 ni we bari guhita buriza imodoka, izi karita zabo baze kuzikuraho burundu tumenye ko tugomba gutega bisanzwe.”
Karenzi Jean Claude wo mu Murenge wa Cyanika we avuga ko kuri ubu ikarita ntacyo ikimubwiye kuko iyo ashaka kwihuta abwira shoferi ko amuha 1000, ubundi agahita yinjira mu mudoka.
Yagize ati: “Iyo mfite gahunda yihuse mbivugana na shoferi ngataha, kuko abashoferi bo usanga bishakira amafaranga. Gusa njye mbibonamo akarengane none se niba kuva hano muri gare ya Musanze kugera mu Cyanika ari amafaranga 550, ukishyura 1000 uba udahenzwe? Iyi kompanyi ikorera muri iyi mihanda nifate icyemezo kimwe dukoreshe amakarita cyangwa se aveho, none ugira ngo bamwe ntibaba bafite amakarita uretse ko baryumaho? Urinumira ugatanga icyo gihumbi abafite amakarita bakumirana na yo muri iyi Gare”.
Umwe mu bashoferi batwara abagenzi Musanze-Cyanika yanze ko amazina ye atangazwa yavuze ko biterwa n’ibibazo by’ibiciro bidahura neza n’ibya lisansi.
Yagize ati: “Natwe baraturenganya buriya ibiciro bashyizeho ntabwo bihura n’ibya lisansi kuko yo irazamuka ariko ibiciro ntibizamuke, mba ngomba kuverisa databuja amafaranga twavuganye. Ubwo se urumva njyewe nakwirirwa nsaka uwo nguwo uvuga ngo arabungana ikarita? Gusa natwe tubikora tuzi ko ari amakosa kuko iyo dufashwe natwe baradukwega ubu bamwe bamaze kwirukanwa bazira iki kibazo”.
Umuyobozi wa Gare ya Musanze Rwamuhizi Innocent, na we ashimangira ko hari bamwe mu bashoferi babanyura muri humye bakaka amafaranga y’umurengera, ariko ngo hari ingamba zafashwe.
Yagize ati: “Ikibazo cy’abashoferi bamwe baduca mu rihumye bagaca abagenzi amafaranga y’umurengera bagamije inyungu zabo bwite, turakizi kuko kugeza ubu hamaze kwirukanwa abashoferi bane bazira kuba baca abaturage amafaranga y’urugendo adahwanye n’ibiciro byagenwe, ndasaba ko umugenzi bazayaca azajye ayatanga nagera aho ajya abwire inzego zibishinzwe muri gare tuba tuhafite abayobozi yemwe no mu nzira ubundi ibi ni byo bizatuma aba ba rusahurira mu nduru tubahashya.”
Ingendo Musanze-Kinigi ni amafaranga 228 mu gihe Musanze-Cyanika ari amafaranga 550 nyamara abagenzi bo bavuga ko abashoferi badatinya guca amafaranga ari hejuru y’igihumbi 1000, ibintu abagenzi bifuza ko byahinduka.