Musanze: Abamotari babangamiwe n’insoresore zibata ku munigo zikabambura

Musanze: Abamotari babangamiwe n’insoresore zibata ku munigo zikabambura

Bamwe mu bamotari bo mu mujyi wa Musanze, bavuga ko babangamirwa mu kazi kabo n’insoresore zibategera mu nkengero z’umujyi zibata ku munigo, zikabambura utwabo harimo za moto.

Aba bamotari bavuga ko badashobora kujya mu nkengero z’umujyi kubera ko ngo hari abo batwara bazi ko ari abagenzi ariko bakaba ari ibisambo baba babashyiriye bagenzi babo bafatanyije mu kwambura abamotari.

Dusabemungu Jean Claude yagize ati: “Ubu ntabwo twibeshya ngo ujyanye umuntu muri Buramira za Kimonyi iyo kuko uhahurira n’uruva gusenya, ahandi bamburira ni ku kiraro cya Muhe, baraguhagarika waba ukijya mu biciro ukabona haje undi agukubise urushyi n’uwo witaga umugenzi bakifatanya ubwo bakakwambura udufaranga wakoreye, wareba nabi moto nayo bakayitwara, inzego z’umutekano nizongere zihagarare hariya bamburura abantu”.

Ndabatabanuye Nepomuscene nawe ni umumotari avuga ko ngo hari umumotari baherutse guterera kaci (guterera ku munigo) mu bice bya Gashangiro bamutwara moto.

Yagize ati: “Kaci zirahari mu nkengero z’umujyi wa Musanze ndetse zikomeye, nk’ubu guhera sa mbiri za nimugoroba ntawapfa kujya iyo za Musanze hejuru, mu Kinigi se kuko hari uherutse gutwara umugenzi agaruka agiye kugera ku Kamakara bamwambura moto.”

Yongeyeho: “Ubu ntabwo napfa gutwara umuntu ntazi kuko nsigaye ngira ubwoba, nitwarira umuntu utari burenge mu mujyi, hari abamotari nka batanu nzi bambuye moto, gusa mu minsi yashize hari iyo bambuye Polisi irayifata iyishyikiriza nyirayo, twifuza ko inzego zikaza umutekano”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien avuga ko iki kibazo ataherukaga kucyumva, ariko koko ngo niba abakaceri bongeye kubuza umutwe bagiye gufatanya n’inzego bireba babarwanye.

Yagize ati: “Iki kibazo ntabwo twari tukizi ariko noneho ubwo tumenye ko ku kiriho tugiye gufatanya n’inzego z’umutekano aba bategera abantu mu nzira bafatwe.”

Mu mujyi wa Musanze habarurwa abamotari bagera ku 1500, bakorera mu mirenge hafi ya yose batwarayo abagenzi n’abakozi bajya ku mirimo yabo ndetse n’abashabitsi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14