Murumuna wa Bobi Wine ari mu gahinda ko gutabwa n’umugore we

Murumuna wa Bobi Wine ari mu gahinda ko gutabwa n’umugore we

Umuhanzi Ssentamu Henry uzwi nka Banjoman akaba na murumuna wa Bobi wine ari mu gahinda nyuma y’uko umugore yamutaye agasanga umugabo w’umuzungu mu Bwongereza.

Ni inkuru yahamijwe na mukuru we Robert Kyaguranyi [Bobi wine] ubwo yaganiraga n’itangazamakuru avuga ko umuryango we ufite ubwoba ko uyu mugabo ashobora no kwiyambura ubuzima kubera agahinda ko kubura abana be.

Yagize ati: “Ikibazo dufite ni uko Banjoman arimo kurira amarira yakuzura indobo nyuma y’uko umugore we yamusize, agahitamo kujyana n’umugabo w’umuzungu mu Bwongereza bakanatwara abana babo bose.”

Hari amakuru avuga ko byose byatangiye igihe Banjoman yorohereje umugore kubona ibyangobwa by’umwana wabo ubwo umugore we yari arimo gushaka ibyangombwa byo kujya gukurikira amasomo y’abaforomo mu Bwongereza, aho yari akeneye viza y’imyaka 5 yo muri icyo gihugu.

Amakuru ava mu muryango wa hafi wa Banjoman avuga ko kugeza ubu umugore ari muri gahunda yo gushyingiranwa n’umuzungu nk’umugore n’umugabo kugira ngo abashe kubona ubwenegihugu bw’u Bwongereza.

Ayo makuru aturuka avuga ko ibabaye kuri Banjoman byatumye atakibasha kurya, kandi ngo arimo guta ibilo mu buryo bwihuse kubera gutekereza ukuntu abana be bagiye kurerwa n’undi mugabo kandi atarananiwe kubitaho.

Ssentamu Henry azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Matiribona, Na Na Na y’Imana yafatanyije n’umuvandimwe we Bobi Wine, Kalibobbo n’izindi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14