Muri Isiraheli igitutu cyagabanyutse Gaza yo biracyari ikibazo

Muri Isiraheli igitutu cyagabanyutse Gaza yo biracyari ikibazo

Isiraheli iracyari maso, nyuma y’amasaha arenga 24 nyuma y’igitero cyagabwe na Irani ku butaka bwa Isiraheli. Kuri uyu wa Mbere, 15 Mata, abayobozi ba Isiraheli batangaje ko hafunguwe amashuri mu bice byinshi by’igihugu. Igitutu rero cyagabanyutse mu gihugu kandi ingufu mu bijyanye n’intambara zikomeje kwibanda kuri Gaza.

Byashimangiwe n’umunyamakuru wacu i Yerusalemu, Sami Boukhelifa, nyuma y’uruhererekane rw’ibitero, Irani yagize iti: “Dushobora kuyirekera aho”. Kandi Washington isobanurira Isiraheli iti : “Nta kibazo cyo kujya kure”.

Ibi bihugu ntibizongera guhangana mu buryo butaziguye, ariko nta kintu na kimwe kibuza izo mpande zombi gukomeza intambara yabo idasanzwe, Isiraheli itera ibisasu ahari ibikorwa by’inyungu za Irani mu bihugu bituranye Siriya no muri Libani, kandi nta kintu kibuza Abanyayirani kurasa roketi mu majyaruguru ya Isiraheli.

Ku cyumweru nimugoroba, habaye Inama y’Abaminisitiri b’intambara yo muri Isiraheli. Kurwana, kwihimura? Nta gisubizo? Isiraheli yihaye uburenganzira bwo kugira icyo ikora, ariko ntivuga igihe cyangwa uburyo izabikoramo. Umuvuduko uri mu mvugo si ngombwa byanze bikunze ko uba mu bikorwa.

Nk’uko bisobanurwa na Michel Paul, umunyamakuru wa Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa Yeruzalemu, ati: “Nta cyemezo cyashyizwe ahagaragara nyuma y’impaka. Dushobora kuvuga amacakubiri akomeye no muri Guverinoma ishinzwe umutekano muri Isiraheli,

Abaminisitii barasaba ko hatangwa igisubizo gikomeye ku butaka bwa Irani. Minisitiri w’ikirenga wa Isiraheli Itamar Ben Gvir, arasaba ko Isiraheli yagaba ibitero kandi ikagaba ibitero bikaze. Kuri konti ye ya X aratangaza ati: “Ntidushobora gukomeza kwirara kuva ku ya 7 Ukwakira.”

Minisitiri w’ingabo, Yoav Gallant hamwe n’abandi bafite ijambo bo muri Guverinoma barasaba ko habaho ubufatanye bw’Akarere mu kurwanya Irani. Byabaye ngombwa ko Isiraheli yahise ihagarika igitero cya Irani ku mwanya wa nyuma y’ikiganiro kuri telefoni hagati ya Perezida w’Amerika Joe Biden na Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu.

Kuri ubu, bigaragara ko Isiraheli yahisemo kugenda buke, ahanini bitewe n’ibyangiritse bike biturutse kuri misile za Irani. kandi cyane cyane ko Abanyamerika batangaje ko batazagira uruhare mu bitero nk’ibyo byo kwirwanaho.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Isiraheli yatangaje ko hateguwe brigade ebyiri z’abasirikare bitabazwa aho rukomeye kugira ngo bitegure ibikorwa by’intambara muri Gaza.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14