Muhire Kevin yemeje ko yabeshyeye Kapiteni wa APR FC

Muhire Kevin yemeje ko yabeshyeye Kapiteni wa APR FC

Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin, yatangaje ko amagambo yavuze kuri Kapiteni wa APR FC, Claude Niyomugabo, ko yamubwiye ko hari gahunda y’uko yari kuvunwa na Taddeo Lwanga atari yo, avuga ko byari ugutebya.

Ibi yabitangaje nyuma y’umukino w’ikirarane cy’Umunsi wa gatatu wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Stade Amahoro ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Ukuboza 2024.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Muhire Kevin yavuze ko Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo yamubwiye ko akwiriye kwirinda kuko bashobora kumuvuna kandi akenewe mu ikipe y’igihugu.

Ati: “Bamuhaye ubutumwa bwo kuza kumvuna kugira ngo mvemo ariko ntibyacamo. Iyo uri mu kibuga muba mugomba guhatana.

Umukinnyi w’inshuti yanjye Claude yaranyegereye arambwira ngo wirinde turagukeneye muri CHAN batakuvuna.”

Mu kiganiro yagiranye na B&B FM Kigali, uyu mukinnyi wo hagati mu kibuga yavuze ko yatangaje ibi mu rwego rwo gutebya asaba ababifashe nabi kumubararira.

Ati: “Umupira w’amaguru ni ibirori, umukino wari warangiye tunganyije mvuga ko yanyegereye akangira inama ambwira ko umukinnyi mugenzi we ashaka kumvuna.

Nabivuze ntebya kuko nari nzi ko Niyomugabo Claude aza kuvugana n’itangazamakuru, gusa biza kurangira atahabonetse ari na yo mpamvu nahisemo kubibeshyuza, ababifashe nabi bambabarire.”

Muri uyu mukino warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa ndetse ku munota wa 64 Taddeo Lwanga yahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa yakoreye Muhire Kevin.

Muhire Kevin yemeje ko yabeshyeye Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  2. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  3. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  4. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  5. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00