Amakuru mashya
Impungenge z’u Rwanda kuri Sylvain Ekenge wongeye kugirwa Umuvugizi wa FARDC  Minisitiri Marizamunda yatangije icyiciro cya mbere cy’amasomo ya Kaminuza y’u Rwanda ya Gisirikare Menya ‘Ibyo Ubutaka Bwibuka’ imurikabikorwa ry’ubuhanzi ryatangijwe mu Rwanda Jane Doe washinjaga Jay-Z kumusambanya yavuze ko yamubeshyeraga U Rwanda na Armenia byasinyanye amasezerano akuraho viza ku bafite pasiporo za dipolomasi NBA G League United yabujije RSSB Tigers gukora amateka mu mikino mpuzamigabane ya FIBA Hateguwe ibihembo byo guhemba abanyamwuga 58 mu myidagaduro y’u Rwanda Mushikiwabo yavuze ku matora,umukandida wa RDC n’ibihugu bya Sahel byikuye muri OIF

Muhire Kevin yemeje ko yabeshyeye Kapiteni wa APR FC

Muhire Kevin yemeje ko yabeshyeye Kapiteni wa APR FC

Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin, yatangaje ko amagambo yavuze kuri Kapiteni wa APR FC, Claude Niyomugabo, ko yamubwiye ko hari gahunda y’uko yari kuvunwa na Taddeo Lwanga atari yo, avuga ko byari ugutebya.

Ibi yabitangaje nyuma y’umukino w’ikirarane cy’Umunsi wa gatatu wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Stade Amahoro ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Ukuboza 2024.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Muhire Kevin yavuze ko Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo yamubwiye ko akwiriye kwirinda kuko bashobora kumuvuna kandi akenewe mu ikipe y’igihugu.

Ati: “Bamuhaye ubutumwa bwo kuza kumvuna kugira ngo mvemo ariko ntibyacamo. Iyo uri mu kibuga muba mugomba guhatana.

Umukinnyi w’inshuti yanjye Claude yaranyegereye arambwira ngo wirinde turagukeneye muri CHAN batakuvuna.”

Mu kiganiro yagiranye na B&B FM Kigali, uyu mukinnyi wo hagati mu kibuga yavuze ko yatangaje ibi mu rwego rwo gutebya asaba ababifashe nabi kumubararira.

Ati: “Umupira w’amaguru ni ibirori, umukino wari warangiye tunganyije mvuga ko yanyegereye akangira inama ambwira ko umukinnyi mugenzi we ashaka kumvuna.

Nabivuze ntebya kuko nari nzi ko Niyomugabo Claude aza kuvugana n’itangazamakuru, gusa biza kurangira atahabonetse ari na yo mpamvu nahisemo kubibeshyuza, ababifashe nabi bambabarire.”

Muri uyu mukino warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa ndetse ku munota wa 64 Taddeo Lwanga yahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa yakoreye Muhire Kevin.

Muhire Kevin yemeje ko yabeshyeye Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Menya ‘Ibyo Ubutaka Bwibuka’ imurikabikorwa ry’ubuhanzi ryatangijwe mu Rwanda Hashize amasaha 18
  2. Jane Doe washinjaga Jay-Z kumusambanya yavuze ko yamubeshyeraga Hashize amasaha 23
  3. NBA G League United yabujije RSSB Tigers gukora amateka mu mikino mpuzamigabane ya FIBA Hashize amasaha 23
  4. Hateguwe ibihembo byo guhemba abanyamwuga 58 mu myidagaduro y’u Rwanda Hashize amasaha 24
  5. Amavubi yerekeje muri Cap-Vert (Amafoto) Hashize umunsi 1