Muhire Kevin yongereye amasezerano muri Rayon Sports

Muhire Kevin yongereye amasezerano muri Rayon Sports

Muhire Kevin ukina hagati mu kibuga akaba na kapiteni wa Rayon Sports yongereye amasezerano y’imyaka ibiri atanzweho miliyoni 40 Frw.

Ibi byatangajwe na Rayon Sports kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2024 binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo ndetse ari bugaragare mu myitozo y’iyi kipe yo kuri uyu wa Gatanu iri bubere mu Nzove saa cyenda nk’uko bisanzwe.

Muhire Kevin watowe nk’umukinnyi w’umwaka ushize wa shampiyona muri iyi kipe, asanze abandi bakinnyi bakina hagati Rayon Sports yaguze nka Richard Ndayishimiye, Rukundo AbdulRahman na Haruna Niyonzima.

Uyu musore w’imyaka 26, yageze muri Rayon Sports mu 2015 avuye mu ikipe y’Isonga, gusa ubugira kabiri yagiye yerekeza hanze y’u Rwanda ariko bikarangira agarutse muri iyi kipe afata nk’iyamureze.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 2
Alex

Amakipeyose ya suherewe hafiyayose atewe ubwoba nibihangange reyosiporo irigusinyisha bagize ubwoba bakonje bavugabati dutewe ubwoba nareyosiporo noneho ntituzi aho tuzayihAmakipeyose ya suherewe hafiyayose atewe ubwoba nibihangange reyosiporo irigusinyisha bagize ubwoba bakonje bavugabati dutewe ubwoba nareyosiporo noneho ntituzi aho tuzayihungira.

Dukuze Eric

Muhire akinanezape! Kuburyo nkatwe bafana ba rayon tukishimape

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42