Muhanga: Yiyahuje kiyoda ariko ajyanwa kwa muganga atarapfa

Muhanga: Yiyahuje kiyoda ariko ajyanwa kwa muganga atarapfa

Mu ijoro ryacyeye ni bwo uwitwa Jyamubandi Baptiste w’imyaka 25, utuye mu Mudugudu wa Nyarucyamu ya Gatatu Akagali ka Gahogo Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, yiyahuje umuti wa kiyoda ariko aratabarwa ajyanwa kwa muganga atarapfa.

Amakuru Imvaho Nshya ikesha umwe mu baturage batuye muri uyu Mudugudu wa Nyarucyamu ya gatatu, akaba avuga ko uyu Jyamubandi Baptiste, mu ijoro ryacyeye ryejo tariki ya 6 Nzeri 2024, ku bufatanye bw’inzego zibanze bamujyanye kwa muganga nyuma yo kwiyahura akoresheje umuti wa Kiyoda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude, yabwiye Imvaho Nshya, ko ayo makuru koko ari yo kandi yagejejwe kwa muganga.

Ati: “Ni byo koko Jyamubandi Baptiste w’imyaka 25, ejo tariki ya 6 Nzeri saa mbiri z’umugoroba ni bwo twifashishije amakuru twahawe n’abaturanyi be, twahageze dusanga yiyahuye akoresheje umuti wa kiyoda, ariko twabashije kumutabara tumugeza kwa muganga akiri muzima nubwo magingo aya tutaramenya icyamuteye kwiyahura.”

Nshimiyimana akomeza asaba abaturage kugerarageza gushakira ibisubizo aho biri no kwegera ubuyobozi mu gihe bahuye n’ibibazo, kuko  kwiyahura Atari wo muti w’ibibazo.

Ati: “Nubwo tutaramenya icyamuteye kwiyahura, ariko icyo nasaba Abanyarwanda ni ukugerageza gushakira ibisubizo aho biri no kwegera ubuyobozi bakabafasha kubyitaho, kuko kwiyahura nta muti urimo wo gukemura ibibazo.”

Avuga kandi ko ashimira abaturanyi ba Jyamubandi Baptiste babashije gutangira amakuru ku gihe kuko iyo bataba bo Inzego z’ibanze zari gusanga yashizemo umwuka.

Ati: “Rwose ndashimira abaturanyi ba Jyamubandi baduhaye amakuru kandi bakayaduhera ku gihe, kuko iyo bataba bo twari gusanga yamaze gushiramo umwuka, kandi ni naho nahera nshishikariza n’abandi Banyarwanda kujya batangira amakuru ku gihe hagakumirwa ibyago cyangwa se ibyaha bitaraba”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana avuga ko magingo aya Jyamubandi Baptiste ari mu bitaro bya Kabgayi ari kwitabwaho n’abaganga.

Icyamuteye kwiyahura ntikiramenyekana, kuko ngo na nyinawabo babana yabikoze adahari usibye amakuru ubuyobozi bwamenye ko yavuganye na se umubyara batabana amubaza nimero z’irangamintu ngo ajye kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14