Muhanga: Yasanzwe mu cyumba ari mu mugozi hakekwa ko yiyahuye

Muhanga: Yasanzwe mu cyumba ari mu mugozi hakekwa ko yiyahuye

Umugabo witwa Niyomugabo Jean Bosco wo mu Murenge wa Nyamabuye mu Kagali ka Gifumba, mu Mudugudu wa Rugarama, yasanzwe mu cyumba ari mu mugozi yamaze gupfa bigacyekwako yiyahuye.

Amakuru y’uru rupfu yamenyekanye ahagana saa tatu za mu gitondo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Werurwe 2024.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yatangarije imvaho Nshya ko aya makuru y’uru rupfu rw’uyu mugabo yamenyekanye ahagana saa tatu za mugitondo.

Yagize ati: “Yego koko ayo makuru mwamenye ni yo, ahagana saa tatu za mugitondo twamenye amakuru yuko  Niyomugabo yasanzwe mu cyumba amanitse mu mugozi turakeka ko yaba yiyahuye nubwo hagikorwa iperereza.”

Yongeyeho ko mu makuru y’ibanze yavuye mu baturanyi nta makimbirane bazi yari hagati ye n’uwo bashakanye ndetse iperereza rikaba ryatangiye kugira ngo hamenyekane byinshi kuri uru rupfu.

SP Habiyaremye asaba abantu ko mu gihe hagaragaye imyitwarire itandukanye n’iyo umuntu asanganywe bakwiye kumenyesha inzego zitandukanye zikabakurikiranira hafi ndetse bagatangira amakuru ku gihe ajyanye n’ingo zibana mu makimbirane kugira ngo zijye ziganirizwa, zigirwe inama hakiri kare bitaragera ku rwego rwo kwiyambura ubuzima.

Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Kabgayi kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14