Muhanga: Uwarohamishije abana yakatiwe igifungo cy’umwaka n’ihazabu ya 500,000 Frw

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 17, 2023
  • Hashize amezi 10
Image

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye rwahanishije Ndababonye Jean Pierre igifungo cy’umwaka n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda 500 000 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kuba abana icumi bararohamye muri Nyabarongo bakahasiga ubuzima, atari icyaha yari yagambiriye.

Ni urubanza rwasomwe kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Kanama 2023 n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye ku cyaha Ndababonye yakoze ku itariki 17 Nyakanga mu Murenge wa Mushishiro, mu Karere ka Muhanga, ubwo ubwato yari yashyizemo abana 13 bwarohamaga, 10 muri bo bakitaba Imana.

Ni nyuma yuko ku itariki ya 08 Kanama 2023, Ndabamenye yari yaburaniye mu ruhame mu Mudugudu wa Cyarubambire, mu Kagari ka Matyazo, Umurenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga, maze icyo gihe agasabirwa n’ubushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze rwa Nyamabuye gufungwa imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni ebyiri.

Ikindi urukiko rwanzuye ko Ndababonye yasonewe gutanga amagarama y’urubanza angana n’amafaranga ibihumbi icumi (10,000 Frws), kandi rutegeka ko ubwato bwafatiriwe butezwa cyamunara, amafaranga agashyirwa mu isanduku y’Akarere ka Muhanga.

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 17, 2023
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE