Muhanga: Umugabo w’imyaka 55 yatwitse urugo rwe kubera ubusinzi

Muhanga: Umugabo w’imyaka 55 yatwitse urugo rwe kubera ubusinzi

Havugimana Silas w’imyaka 55 utuye mu Mudugudu wa Biti, Akagari ka Remera, Umurenge wa Nyamabuye, arakekwaho gutwika urugo rwe, biturutse ku businzi n’itabi yari arimo kunywa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude, avuga ko uyu Havugimana  yarutwitse mu ma saa kumi za mu gitondo.

Ati: “Amakuru dufite ni uko Havugimana yatwitse urugo rwe mu ma saa kumi za mugitondo, akoresheje itabi kandi ubuyobozi bwamugezeho bugasanga yari yanyoye inzoga nyinshi.”

Nshimiyimana avuga kandi ko nyuma yo kumufasha kuzimya urugo rwe, hakurikiyeho guperereza harebwa niba yarutwitse ku bushake ariko basanga ari impanuka nubwo na yo yaturutse ku kuba yari yanyoye.

Ati: “Tumaze kumufasha kuzimya ni bwo twamubajije tugira ngo tumenye niba yaba yatwitse urugo rwe ku bushake, maze atubwira ko yari arimo kunywa itabi riramucika rigwa ku rugo ruhita rufatwa agorwa no kuzimya kubera imbaraga nkeya.”

Nshimiyimana akomeza agira inama abanywa inzoga kuzinywa mu rugero.

Agira ati: “Abantu banywa inzoga ndabagira inama yo kuzinywa mu rugero, kuko Havugimana iyo aza kuba yanyoye mu rugero ntabwo urugo rwe rwari gushya atarabasha kuruzimya. Ikindi navuga nugusaba abantu kugabanya amasaha bakoresha banywa inzoga, ahubwo bakayakoresha bitabira umurimo”.

Bivugwa ko Havugimana asanzwe yibana muri uru rugo rwe. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  2. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  3. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  4. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  5. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00