Muhanga: Ubucucike mu mashuri bubangamiye imyigire y’abanyeshuri

Muhanga: Ubucucike mu mashuri bubangamiye imyigire y’abanyeshuri

Bamwe mu barimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri ya Leta byo mu Karere ka Muhanga by’umwihariko mu mujyi wa Muhanga, bigaragaramo ubucucike,  bavuga ko butuma abanyeshuri badakurikira amasomo neza bakifuza ko ubuyobozi bwabafasha hakongerwa ibyumba by’amashuri.

Umwe mu barimu bigisha ku kigo cy’amashuri abanza cya Gahogo gihereye mu Murenge wa Nyamabuye mu mujyi wa Muhanga, avuga ko ubucucike mu ishuri butuma hari abana badakurikira amasomo.

Ati: “Ubucucike burahari hano ku kigo cyacu kandi bigira ingaruka ku myigire ya bamwe mu banyeshuri, none se hari nk’amashuri afite abanyeshuri barenga 60 mu ishuri urumva umwarimu kubakurikira bose ni ikibazo urumva ko no kwiga kwabo biragoye”.

Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Gitarama (GS Gitarama) Mukanyandwi Fausta, na we akaba avuga ko mu kigo ayoboye na bo hari amashuri arimo ubucucike akifuza ko ubuyobozi bubafasha kongera ibyumba by’amashuri.

Ati: “Ubucucike turabufite kuri bimwe mu Byumba by’amashuri, ku buryo usanga abarimu bagorwa no gukurikirana abanyeshuri. Muri make ubuyobozi budufashije hakongerwa ibyumba by’amashuri byafasha abana kwiga neza kuko iyo ari benshi mu ishuri usanga no gukurikira amasomo kuri bose bitoroha.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko ikibazo cy’ubucucike kigaraga muri bimwe mu bigo byamashuri hari gahunda yo kongera ibyumba by’amashuri hakurikijwe ingengo y’imari yo kubyongera.

Ati: ” Ni ishingano zacu nk’ubuyobozi kubaka ibyumba by’amashuri ariko bikaba bigomba kujyana n’ubushobozi buhari, rero icyo nakwizeza hari gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri hirya no hino ku mashuri atandukanye ariko bikazajyana n’ingengo y’imari yabonetse.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga butangaza ko muri gahunda gafite yo kugabanya ubucucike mu mashuri, harimo no gushishikariza abana kwiga ku mashuri yubatswe ahabegereye kugira ngo hadakomeza kugaragara ibigo bimwe bifite ubucucike bukabije. Ndeste no gukangurira ababyeyi kuboneza urubyaro kuko umubare munini w’abana bavuka nawo utuma iki kibazo gikomeza kugaragara.

Ubucucike mu mashuri butuma mwarimu adakurikirana abanyeshuri neza
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14