Muhanga: Biyemeje kugira uruhare mu kwirinda ibiyobyabwenge n’inda zitateguwe

Muhanga: Biyemeje kugira uruhare mu kwirinda ibiyobyabwenge n’inda zitateguwe

Bamwe mu baskuti bitabiriye umunsi ngarukamwaka wo gusoza Icyumweru cyahariwe ibikorwa by’Abaskuti mu Rwanda, baravuga ko bagiye kugira uruhare mu kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bibashora mu migenzereze mibi irimo n’ubusambanyi bwatuma batwara inda imburagihe.

Mu kiganiro bagiranye na Imvaho Nshya bagaragaje ko bagomba gukomeza kuba inyangamugayo zo gufasha abandi bari mu kigero kimwe kwirinda kurushaho ibyatuma inzozi bafite ziyoyoka.

Umulisa Angelique avuga ko nyuma y’ibiganiro bagiye bahabwa byo kwirinda ikoreshwa ry’Ibiyobyabwenge binakunze gukoreshwa n’abashuka abakobwa yahisemo gukomeza kurinda inzozi ze.

Yagize ati: “Muri iki cyumweru twahawe ibiganiro bitandukanye byo kutwereka ibyo dukwiye kwirinda tukazagira ubuzima bwiza nabonye ko ngomba kwirinda abantu bankururisha ibiyobyabwenge kuko abagabo bashuka abakobwa usanga ari byo ntwaro bagendana nubwo hari n’andi mayeri bagira kandi banakoresha.”

Ishimwe Bruce avuga ko agiye kugira uruhare mu kwigisha bagenzi be bigana ku ishuri agamije kubereka ibyiza byo kudakoresha ibiyobyabwenge.

Yagize ati: “Twigana turi benshi ariko mu baskuti turi bake kuko nta nubwo tugize 10% by’abanyeshuri b’ikigo cyose. Ariko ngiye kubigisha ko ikoreshwa ry’ibiyobyebwenge ryangiza ibitekerezo byabo ndetse bikaba byatuma bafungwa mu gihe babicuruje cyangwa babinyoye.”

Karekezi Aime Sabine avuga ko azi bagenzi be bataba mu baskuti bagura inzoga bakazinywa, akemeza ko uwanyoye ibi biyobyabwenge agaragara ndetse bazagenda babigisha na bo bakabivaho.

Yagize ati: “Hari bagenzi bacu tubonaho ibimenyetso by’uko banywa ibiyobyabwenge kuko umuntu wabisomyeho atabihisha ngo bimukundire, kuko uko abisomaho ingeso igenda ikura akazisanga nta rutangira. Tugiye kubegera tubibutse ko aheza habo bakwiye kuhategura bareka kunywa ibiyobyabwenge.”

Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami ry’Imiyoborere myiza, Byicaza Claude yashimiye uruhare rw’Abaskuti mu kuzamura abafite intege nkeya bakabasha kubonerwa amacumbi n’ibindi bikenerwa.

Akomeza avuga ko imyubakire y’uyu muryango itanga icyizere mu gufasha abanyantege nkeya bagahabwa amacumbi n’ibindi bikenerwa bya buri munsi.

Komiseri w’Umuryango w’Abaskuti mu Rwanda Uzabumugabo Virgile, avuga ko urubyiruko rwigishirizwa mu mitwe rubamo haba mu mashuri ndetse no mu nyigisho z’umuryango.

Yagize ati: “Ubusanzwe Umuryango w’Abaskuti ugira intego ariko zigakorerwa mu mutwe uba ugizwe n’umubare w’abantu 25 bakigishwa ariko ibyo bigishwa binajyana n’amasomo cyane ku baba mu bigo by’amashuri bakabifatanya.”

Yongeraho ko iyo bigisha urubyiruko barwereka ibyarufasha kuva mu bujiji bakirinda abababeshya ndetse bakirinda imigenzereze yose yatuma bishora mu biyobyabwenge bigatuma bandura indi mico yo guterwa inda z’imburagihe n’ibindi.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa Abaskuti ibihumbi 50 bakorera mu bigo by’amashuri no ku maparuwasi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 20:21
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14