Muhanga: Barindwi muri 45 bafunzwe mu nkundura y’abagura ibyuma bishaje bafunguwe

Muhanga: Barindwi muri 45 bafunzwe mu nkundura y’abagura ibyuma bishaje bafunguwe

Bamwe mu bakora akazi ko gusudira ibyuma bo mu Karere ka Muhanga bagera kuri 7 bongeye gusubira mu miryango yabo nyuma y’amezi 6 bari bamaze bafungiye mu kigo cy’inzererezi cya Muhanga giherereye mu Murenge wa Muhanga, Akarere ka Muhanga.

Bivugwa ko icyo kigo cyakira abantu by’igihe gito cya Muhanga cyari gifungiyemo abantu 45 bafashwe bakekwaho kwiba no kugura ibyibwe ku bikorwa remezo birimo insinga z’amashanyarazi n’ibindi bitandukanye.

Abatashye basizemo abandi bantu bari basanzwe bagura ibyuma bita injyamani, bijyanwa mu nganda zikabikoramo ibindi byuma.

Bamwe muri abo barekuwe, bavuga ko bakozweho iperereza rihagije rijyanye no kugura insinga z’inyibano bategereza amezi 5 kugira ngo bafungurwe.

Umwe muri bo ati:  “Nta byinshi ndibuvuge ku cyo nafungiwe ariko nateshejwe igihe ndafungwa ndengana kandi nkorwaho iperereza.”

Undi nawe ati: ” Njyewe nkifatwa nabwirwaga ko nashinze umutwe w’abajura biba insinga bakanzanira kandi ntazo bamfatanye, nta n’ibyo nigeze nkora. Ariko birababaje kubona mfunganwa n’inzererezi ntari yo ndi umuntu wikorera”.

Undi nawe ati: “Ni byo ntabwo dukwiye kwangiza ibikorwa remezo ariko nta nubwo nahakanira bagenzi banjye kuko twebwe turasudira kudukekaho ubujura turi abakozi dukorera ahantu hazwi tugafunganwa n’inzererezi koko? Byaraturenze pe!”

Undi na we agira ati: “Ntacyo twavuga kuko byararangiye twariye uburoko nta cyaha twakoze, ariko tuvanyemo isomo ryo kwirinda kugura ibyo tubonye byose ngo ni ibiramba.”

Umuvugizi wa Polisi y’U Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yatwoherereje ubutumwa bugira buti: “Ntacyo twabivugaho.”

Gusa mbere bafatwa Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Habiyaremye Emmanuel, yari yavuze ko Polisi itazihanganira abagira uruhare mu iyangizwa ry’ibikorwa remezo ahubwo abantu bakwiye kurinda ibimaze kugerwaho.

Kuva umukwabo wo gufata abakekwaho ubujura bw’insinga z’amashanyarazi no kwiba ibyuma watangira, kwiba ibikorwa remezo byaragabanyutse mu Karere ka Muhanga.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 20:21
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14