Muhanga: Babiri barimo uw’imyaka 17 bafashwe bibye inka umwe aratoroka

Muhanga: Babiri barimo uw’imyaka 17 bafashwe bibye inka umwe aratoroka

Ahagana saa saba n’igice z’igitondo  cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Kanama 2024,  mu Mudugudu wa Nyarucyamu ya III mu Kagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, nibwo  abanyerondo bafatiye mu cyuho  abajura babiri bashoreye inka ebyiri, umwe arabacika.

Abakekwaho kwoiba izo nka barimo umusore w’imyaka 17 ari na we wasigaye ubwo mugenzi we yahitaga ayabangira ingata.

Amakuru aturuka ku buyobozi bw’Umudugudu wa Nyarucyamu ya III avuga ko ubwo abanyerondo barimo gucunga umutekano bahuye n’abantu babiri  bashoreye inka ebyiri, babahagaritse batangira kubarwanya.

Bakibahagarika bagashaka kurwanya abanyerondo, umwe muri bo yabonye bitari kuvamo ahitamo guhunga asiga mugenzi we akiri kumwe n’inka bari bibye.

Uwasigaye witwa Mukiza Lodge Claude w’imyaka 17, yabajijwe aho bakuye iyo nka muri ayo masaha avuga ko bayikuye i Musumba mu Murenge wa Mbare mu Karere ka Muhanga.

Nshimiyimana J. Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, yemeza aya makuru y’ifatwa ry’abo bakekwaho ubujura bw’inka.

Yaboneyeho gushimira abanyerongo bakoze umurimo ukomeye wo gufata abo bakekwaho ubujurua nubwo umwe muri bo ataraboneka, agasaba abaturage kugira uruhare mu kwicungira umutekano.

Ati: “Turashimira aba aba banyerondo babashije gufata aba bajura, kuko iyo bahuga iyi nka iba yamaze kugenda. Ikindi turasaba Abanyarwanda kuba maso na bo bakagira uruhare mu kwicungira umutekano, kuko nubwo hari ingamba nyinshi zo guhangana n’ibisambo ariko ntibirashira muri sosiyete”.

Kuri ubu uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu gihe hakomeje gushakishwa mugenzi we cacitse irondo.

Bivugwa kandi ko inka zari zibwe zamaze kubona nyirazo mu Murenge wa Shyogwe muri aka Karere ka Muhanga.

Abanyerondo bashimiwe ko baguye gitumo abibye inka bakayorokora
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  2. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  3. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  4. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  5. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40