Muhanga: Aracyekwaho kwica se umubyara amukubise ibuye mu gatuza

Muhanga: Aracyekwaho kwica se umubyara amukubise ibuye mu gatuza

Hakuzimana Emmanuel wo mu Mudugudu wa Ngororano, Akagali ka Musongati mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga, arakekwaho kwica se umubyara amukubise ibuye mu gatuza.

Umwe mu baturage batuye muri uyu Mudugudu wa Ngororano, Akagali ka Musongati, avuga ko uyu  Hakizimana yatashye batazi ahavuye akaza gukimbirana na se umubyara bikarangira amukubise ibuye mu gatuza alikubita hasi.

Ati: “Hari mu ma saa saba za mugitondo ni bwo uriya muhungu yatashye batazi ahavuye noneho akimbirana na Se birangira amukubise ibuye agwa hasi birangira apfuye.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye akaba yemeza aya makuru.

Ati: “Ni byo uyu munsi tariki ya 25 Gashyantare 2025 ahagana saa saba n’igice, mu Karere ka Muhanga Umurenge wa Nyarusange, Akagari ka Musongati Umudugudu wa Ngororano, Hakuzimana Emmanuel w’imyaka 23 ubwo yari atashye batazi aho avuye, arakekwaho kwica Se umubyara w’imyaka 61 amukubise ibuye mu gatuza ndetse agerageza gutoroka ariko Polisi ikaba yamufashe, iperereza ryatangiye.”

Mu gihe iperereza ryatangiye SP Emmanuel Habiyaremye akomeza avuga ko nta na rimwe Polisi izihanganira umugizi wa nabi kandi gutoroka k’umugizi wa nabi byo bidashoboka. Gusa asaba abaturage ko badakwiye kujya bihererana amakuru ajyanye n’ibiyobyabwenge kuko usanga ari yo mvano y’amakimbirane mu miryango bikarangira biteye   icyaha nk’ikingiki cy’urupfu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14