Muhanga: Abivuriza i Kabgayi nta makuru ahagije bafite ku ndwara y’ubushita bw’inkende 

Muhanga: Abivuriza i Kabgayi nta makuru ahagije bafite ku ndwara y’ubushita bw’inkende 

Bamwe mu bivuriza ku bitaro bya Kabgayi mu Karere ka Muhanga bavuga ko indwara y’ubushita bw’ inkende ivugwa ko yageze mu Rwanda, nta makuru ahagije bayifiteho, ku buryo bibaza niba urwaye iyi ndwara y’ubushita  ashyirwa mu kato nk’urwaye icyorezo cya  Covid-19.

Mukamusoni Rosine atuye mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga, avuga ko indwara y’ubushita yayumvise kuri Radio ko yageze mu Rwanda kandi ikomoka ku nkende, gusa akaba nta makuru ahagije ayifiteho.

Agira ati: “Iriya ndwara numvise bari kuyivuga kuri Radio ko yageze mu Rwanda ivuye mu gihugu cya Repuburika iharanira demukarasi ya Congo (RDC), gusa nta kindi nyiziho ahubwo nibaza niba ari nka Covid-19, ku buryo uyirwaye ashyirwa mu kato niyongera kubana n’abo mu muryangowe, muri make nta makuru ahagije nyifiteho”.

Mukamusoni avuga ko ubuyobozi bukwiye kwegera abaturage bukabasobanurira iyi ndwara y’ubushita ikomoka ku nkende.

Ati: “Ndacyeka ko atari jyewe jyenyine udafite amakuru ahagije kuri iyi ndwara, ku buryo ubuyobozi bukwiye kwegera abaturage, bukabasobanurira iyi ndwara iyo ariyo n’uburyo yandura ndetse n’uko uyirwaye afatwa hakaniyongeraho uko umuntu yayirinda nibura tukaba twaza kwa muganga cyangwa ahandi hantu hahurira abantu benshi tuzi uko twirinda kuyandura.”

Harerimana Sitraton utuye mu Kagali ka Remera, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, avuga ko niba indwara y’ubushita yandura nkuko Covid-19 yanduraga, hakwiye gukorwa ibiganiro byihariye byo kuyibwira abaturage.

Ati: “Jyewe numvise kuri Radio ko indwara y’ubushita ikomoka ku nkende, yandurira mu gukora ku muntu uyirwaye, mu gukora imibonano mpuzabitsina yaba ikingiye cyangwa idakingiye, ku gusuhuzanya abantu bafite ibyunzwe mu ntoki. Niba ibi ariko bimeze nkurikije uko mbona abantu basuhuzanya bakoranaho banahoberana, hakenewe kutuganiriza tukayisobanukirwa kugira ngo hakomeze kwirindwa ko yakwirakwira ahantu hose.”

Mbazumutima Joseline wo mu Murenge wa Muhanga avuga ko indwara y’ubushita ikomoka ku nkende, abona ku mafoto ari nk’indwara y’ubuheri kuko asanzwe abonana abana iwabo aho atuye.

Aragira ati: “None se sinabonye ku mafoto banyeretse iriya ndwara y’ubushita imeze nk’ubuheri mbonana abana iwacu?, Rwose nta kindi nkiziho ahubwo mba numva bavuga ko yica nka Covid-19, kandi uyirwaye bahita bamujyana mu kato icyakora numva ko ngo yandurira mu gukora imibonano mpuzabitsina niba uwikingiye atandura simbizi.”

Ku ruhande rwa Dr Muvunyi Innocent umuganga uyobora ibitaro bya Kabgayi avuga ko indwara y’ubushita bw’inkende ari indwara yandura kandi bafite gahunda yo kuyisobanurira abaturage by’umwihariko abagana ibitaro bya Kabgayi.

Ati: ” Indwara y’ubushita bw’inkende ni indwara yandura ku buryo hari gahunda twatangiye yo kuyisobanurira abaturage by’umwihariko ku bagana ibitaro bya Kabgayi, hakaba hari ibiganiro biteganyijwe abaganga babanza guha abaje kwivuza, bagasobanura uburyo iyi ndwara y’ubushita bw’inkende yandura, aho yandurira n’uburyo yirindwa, ku buryo kizatanga umusaruro ku batuye Akarere ka Muhanga by’umwihariko abaza kwivuriza iwacu i Kabgayi bagasobanukirwa n’iyi ndwara y’ubushita bw’inkende.”

Ku kibazo abivuriza ku bitaro bya Kabgayi bibaza ko uyirwaye ashyirwa mu kato, Dr Muvunyi avuga ko nta kato ajyamo kuko yitabwaho n’abaganga ubundi akaba yataha mu muryango akajya akurikiranwa n’abaganga.

Ati: “Indwara y’ubushita bw’inkende uyirwaye ntabwo ashyirwa mu kato ahubwo yitabwaho n’abaganga yamara koroherwa akaba yataha mu muryango ubundi abaganga bakamukurikirana.”

Uyu muganga uyobora ibitaro bya Kabgayi, akomeza asaba Abanyarwanda muri rusange, kwirinda iyi ndwara bitwararika ku gukora ibikorwa biyikwirakwiza, nko gusomana abantu bagahuza amatembabuzi, gukora imibonano mpuzabitsina yaba ikingiye cyangwa idakingiye, gukorakoranaho, ubundi bakirinda bakaraba intoki, aho biri ngombwa bakaba bakoresha n’agapfukamunwa ubundi babona hari nk’indwara y’ubuheri ibafashe bakihutira kujya kwa muganga.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  2. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  3. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  4. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  5. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00