Muhanga: Abanyamadini bihaye umukoro wo guhindura imyumvire ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye

Muhanga: Abanyamadini bihaye umukoro wo guhindura imyumvire ku  ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye

Bamwe mu bayobozi b’Amadini n’amatorero bo mu Karere ka Muhanga baravuga ko bagiye kugira uruhare mu guhindura imyumvire y’abayoboke babo ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagamijwe kwita ku bibazo by’amakimbirane yo mu muryango.

Abanyamadini bihaye umukoro wo guhindura imyumvire ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango kuko rikwiye kwitabwaho, bityo bigatangirira mu rusengero kugira ngo abantu bigishwe bahindure imitekerereze mibi igifitwe na bamwe mu bayoboke babo.

Mu kiganiro bahaye Imvaho Nshya bavuga ko kuba hari abagifite imitekerereze mibi ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye kuko usanga bikurura amakimbirane mu muryango bigatuma hari abamburana ubuzima ndetse abana bagahura n’ibibazo bitandukanye.

Pasiteri Nsanzabera Damien wo mu idini rya ADEPR akaba ayobora itorero rya Takwe mu Murenge wa Cyeza avuga ko buri mukirisito bagomba kumwigisha kwirinda amakimbirane ndetse no kumwereka ko uburenganzira afite n’uwo babana nawe abufite bityo bakwiye kubahana.

Yagize ati: “Abanyamadini dufite umukoro wo kwegera abayoboke bacu tukabigisha kwirinda amakimbirane bagashyire imbere kumva kimwe ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, bakamenya ko uburenganzira bungana bityo bagomba kubana bihanganirana kandi bakubahana”.

Rev. Muhoza Mbabazi Josué wo mu idini rya Methodiste muri Paruwasi ya Gitarama avuga ko buri torero/idini rigomba gufata iya mbere rikigisha abayoboke baryo ku ihame ry’uburinganire rikumvikana neza, bityo hakirindwa ibyatuma haza ingaruka ku muryango.

Ati: “Ubusanzwe nkatwe duhura n’abantu benshi dukwiye gufata iya mbere mu kwigisha no kwibutsa abayoboke bacu ko bagomba kumenya ko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, rikumvikana kimwe ku buryo n’abatararyumva babasha kumenya neza ibyo bakwiye kwitondera ngo badahungabanya uburebganzira bwa bagenzi babo.”

Mukandanga Epiphanie avuga ko hari amatsinda y’abakirisito ariho mu itorero aganiriza ababyeyi ubwabo ndetse bakanareba ingo zifite amakimbirane zikaganirizwa kandi bitanga umusaruro.

Yagize ati: “Twebwe twamaze kurenga byinshi bitandukanye imiryango ihura nabyo ndetse tubasha kwegera imiryango itabanye neza ihorana amakimbirane, bitanga umusaruro kuko umuryango ubanye nabi ntabwo watera imbere kandi nk’abakirisito bagomba gutanga urugero rwiza ku bakiri bato, tugamije kububakamo abantu bazirinda gukora ihohoterwa kubo bazashakana na bo.”

Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami ry’Imiyoborere myiza mu Karere ka Muhanga, Ibangaryayo Emmanuel avuga ko kwigisha ijambo ry’Imana bikwiye kujya bijyana no kwibutsa abo bayobora ihame ry’uburinganire n’Ubwuzuzanye.

Yagize ati: “Ni byo bigisha ijambo ry’Imana ariko bakwiye no gufasha abayoboke babo ku kubana neza kw’abashakanye bakamenya neza ibijyanye n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, kuko badufasha kugabanya ibibazo bitandukanye tubona ko byugarije umuryango.”

Akomeza avuga ko mu bibazo byakirwa mu nteko z’abaturage usanga mu bantu bagaragaza ibibazo usanga 7 ku 10 baba ari abagore basaba kurenganurwa ku bibazo bishobgiye ku makimbirane yo mu muryango yo kutumva ibintu kimwe ku bashakanye.

Umukozi w’Umuryango nyarwanda wa RREAMREC ushinzwe ibikorwa by’uyu muryango mu Turere twa Muhanga na Kamonyi, Niyibizi Ange Silas avuga ko abanyamadini bafite uruhare rugaragara rwo gufasha abayoboke babo kugira ubumenyi ku kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye no gufasha imiryango kubaka neza.

Ati: “Aba banyamadini bafite uruhare rugaragara rwo gufasha abayoboke babo kugira ubumenyi bufatika ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, bagafasha imiryango kubana neza kuko bahura n’abantu benshi kubaha amahugurwa bakamenya byinshi, bakabiha abayoboke babo byahindura imyumvire ya benshi bahura na bo buri cyumweru.”

Mu bushakashatsi bwakozwe na RWAMREC mu mwaka wa 2020 bwagaragaje ko abagore 90% bagaragaje ko bakorerwa ihohoterwa ritandukanye ryubakiye ku kumva nabi ihame ry’ubwuzuzanye n’uburinganire.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14