Muhanga: Abantu 4 bishwe n’amazi abasanze mu kirombe 

Muhanga: Abantu 4 bishwe n’amazi abasanze mu kirombe 

Abantu bane bo mu Karere ka Muhanga bapfuye mu ijoro ryo kuwa Kane rishyira iryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Werurwe, bazize amazi yabasanze mu kirombe barimo gukoreramo ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko, 

Ibi byabereye mu Murenge wa Muhanga, Akagari ka Remera, mu Mudugudu wa Kiyoro, ahagana saa yine z’ijoro. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga, Dusabimana Thelesphore, yabwiye Imvaho Nshya ko ubuyobozi bwamenye ayo makuru bwihutira gufatanya n’abaturage gushakisha abo baturage bakaba babonetse bamaze gushiramo umwuka.

Yagize ati: “Aho bacukuraga hari hafi y’umugezi wa Kabere, maze amazi y’imvura amanuka ku musozi avanze n’ay’uwo migezi n´itaka abasanga mu kirombe, abarusha imbaraga barapfa. Twamenye amakuru tubwiwe n’uwo bari kumwe, duhita tujya kubashakisha ariko baza kuboneka bamaze gupfa.”

Yakomeje avuga ko imirambo y’abo bitabye Imana yahise ijyanwa mu Bitaro bya Kabgayi kugira ngo ikorerwe isuzumwa.

Yongeye gukangurira abaturage kwirinda ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, ashimangira ko bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse bikagira ingaruka zikomeye ku miryango yabo.

Mu bitabye Imana harimo, Nkurunziza Celestin w´imyaka 26, Nyandwi Alex w’imyaka 34, Niyodusenga Jean Bosco w´imyaka 25 na Ngirinshuti Emmanuel w´imyaka 29.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhanga buvuga ko mu gihe hagitegerejwe amakuru atangwa n’inzego zibifitiye ububasha, hateganyijwe kuganiriza abaturage ku ngaruka z’ubucukuzi butemewe, kwirinda ibiza ndetse no kwihanganisha imiryango yabuze abayo.

Bwasabye abaturage kwirinda gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe kuko ari byo biteza impanuka nk’izi ziteza imfu za hato na hato.

Inzego z’umutekano n’iz’ibanze zaje guhumuriza abaturage zibasaba kwirinda ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kenya: Mackenzie washutse abakirisitu bakiyicisha inzara yakatiwe imyaka 200  6 Ugushyingo 2026 Saa 16:22
  2. Etincelles yirukanye umutoza Bizimana Abdu ‘Bekeni’ 6 Ugushyingo 2026 Saa 15:12
  3. Tanzania: Tundu Lissu utavuga rumwe n’ubutegetsi yakatiwe gufungwa imyaka 4  6 Ugushyingo 2026 Saa 15:07
  4. Kenya: Bashukishijwe akazi mu mahanga bisanga mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine 6 Ugushyingo 2026 Saa 14:54
  5. Papa Leo XIV yatangiye uruzinduko muri Amerika y’Epfo nyuma yo kubagwa kanseri 6 Ugushyingo 2026 Saa 13:43