Mugisha Bonheur yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Stade Tunisien

Mugisha Bonheur yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Stade Tunisien

Mugisha Bonheur ukina mu kibuga hagati yugarira wakiniraga AS Marsa, yatangajwe nk’Umukinnyi mushya wa Stade Tunisien asinya amasezerano imyaka itatu.

Kuri uyu wa Mbere tariki 2 Nzeri 2024, ni bwo iyi kipe yamutangaje nk’umukinnyi mushya wayo ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Mugisha yari maze iminsi atandukanye na Avenir Sportif de La Marsa isanzwe ikina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Tunisia yagezemo muri Nzeri 2023 avuye muri Al Ahli Tripoli na yo muri Shampiyona ya Libya yagezemo atandukanye na APR FC.

Stade Tunisien yashinzwe mu 1948, ifite ibikombe bine bya shampiyona n’ibikombe 7 by’igikombe cy’Igihugu, harimo icyo yatwaye muri uyu mwaka itsinze Bizertin 2-0.

Iyi kipe iri mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup aho izahura na USM Alger yo muri Algeria.

Mugisha Bonheur yatangajwe nk’umukinyi mushya wa Stade Tunisien

Mugisha Bonheur abaye Umunyarwanda wa kabiri ugiye gukina muri iyi kipe nyuma ya Nshuti Innocent wayikiniye mu 2018 avuye muri APR FC.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42