Mu Rwanda hagiye gukinwa umupira uhuriweho muri Shampiyona

Mu Rwanda hagiye gukinwa umupira uhuriweho muri Shampiyona

Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda, Rwanda Premier League (RPL), rwatangaje ko rwinjiye mu bufatanye bw’imyaka itatu n’ikigo cyo muri Nigeria cya Prostar Sports International, kizajya gitanga imipira y’ubwoko bumwe yifashishwa n’amakipe yo muri Shampiyona ku mikino itandukanye.

Uru rwego rwabitangaje binyuze mu itangazo rigenewe itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 10 Ukuboza 2025.

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League, Jules Karangwa yavuze ko ubu bufatanye bujyanye n’icyerekezo cyo kuzamura urwego rw’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Yagize ati: “Aya masezerano n’indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwo guteza imbere umupira w’amaguru w’u Rwanda mu buryo bwa kinyamvvuga. Gukorana na Prostar Sports International bizatuma amakipe yacu ahatana akoresha umupira wizewe kandi ufite ubuziranenge bwo ku rwego mpuzamahanga.”

Umuyobozi Mukuru wa Prostar Sports International, Paul Maduakor yagaragaje ko bishimiye kwagura ibikorwa byarwo mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Ati: “Gukorana na Rwanda Premier League ni amahirwe akomeye. Twiyemeje gutanga imipira yo ku rwego rwo hejuru izafasha iterambere rya shampiyona kandi igaha abakinnyi ubunararibonye bwiza bwo gukina mu kibuga.”

Umupira mushya wa RPL uzaba ufite ikoranabuhanga rigezweho mu mikorere ndetse wakozwe uhujwe n’umwimerere w’u Rwanda.

Uyu mupira umwe uhuriweho uzatangira gukoreshwa mu 2026 nyuma yo kugezwa ku makipe yose.

Bwa mbere mu Rwanda hagiye gukinwa umupira uhuriweho muri Shampiyona
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42