Mu Rwanda, abantu basaga 14 000 nta bwenegihugu bafite

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 17, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko mu Rwanda habarirwa abantu basaga ibihumbi 14 biganjemo abaturiye imipaka badafite ubwenegihugu.

Ni mu igenzura ryakozwe n’Urwego rushinzwe abinjira n’abasoka.

Umunyanyamabanga wa Leta muri MINALOC, Kayisire Marie Solange yavuze ko hari Abanyamahanga benshi bashakana n’Abanyarwanda cyangwa abanyarwandakazi kenshi bagashyingiranwa mu buryo butemewe n’amategeko

Ni mu kiganiro yahaye Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu ku wa Mbere tariki ya 16 Kamena 2025.

Yagize ati: “Twabaruye abarenga gato ibihumbi 14 nta bwenegihugu bafite, tukaba dukorana n’inzego kugira ngo ikibazo cyabo gikemuke. Harimo ibibazo bitandukanye nubwo bose bahuriye ku kuba nta bwenegihugu bafite.”

Yavuze ko MINALOC n’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka bakomeje imikoranire ngo hamenyekane abakwiye ubwenegihugu n’abo bashakanye nkuko biteganywa n’amategeko agenga guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Kayisire ati: “Iryo barura ryatumye serivisi zimwe bazibona nk’ubwisungane mu kwivuza bwa Mituweli.”

Yavuze ko abadafite ubwenegihugu biganje ku Mirenge iri ku mipaka ihuza u Rwanda n’ibindi bihugu ndetse no mu Mujyi wa Kigali.

Ati: “Twarabibonye mu Mirenge y’Akarere ka Gisagara, Nyaruguru na Burera ni byinshi ku mipaka. Biriya birwa biri hafi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abaturage barasurana bakabana.

Turimo gukurikirana ngo turebe ko ibyo bibazo bikemuka kuko hari bamwe bamaze kubona ubwenegihugu bamaze kubona ibyangombwa.”

Mu Ugushyingo 2024, abanyamahanga 72 bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda nyuma yo kuzuza ibisabwa.

Ubusanzwe ubwenegihugu bw’u Rwanda, ni isano umuntu afitanye n’u Rwanda ituruka ku kuba afite inkomoko mu Rwanda cyangwa afite ubwenegihugu bw’u Rwanda butangwa.

Itegeko Ngenga ryo ku wa 16 Nyakanga 2021, rigenga ubwenegihugu bw’u Rwanda risimbura iryo ku wa 25 Nyakanga 2008. Rifungura imiryango ku banyamahanga bashaka kuba Abanyarwanda ku mpamvu zirimo ishoramari, impano z’umwihariko zikenewe mu gihugu, icyubahiro n’ibindi.

Perezida Paul Kagame agaruka ku kibazo cy’itangwa ry’ubwenegihugu, mu nama yaguye ya Komite Nyobozi ya FPR Inkotanyi muri Nzeri 2020, yavuze ko abantu bakeneye ubwenegihugu bw’u Rwanda badakwiye kubwimwa igihe bafite ubushake bwo gufatanya n’abandi kubaka igihugu.

Ubwenegihugu bw’u Rwanda, uko bubonwa, ndetse n’icyo bumarira ubuhawe

Uwemerewe gusaba ubwenegihugu bw’u Rwanda ni umunyamahanga ufite imyaka cumi n’umunani (18) no kuzamura, uba mu Rwanda cyangwa mu mahanga wujuje ibisabwa byose nk’uko biteganywa n’itegeko rigena ibijyanye n’ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Ubwenegihugu bw’u Rwanda buboneka mu buryo butandukanye nko kuba waravukiye ku butaka bw’u Rwanda, ubwenegihugu bw’inkomoko, ubwenegihugu buturuka ku gushyingiranwa n’ubuturuka ku kugirwa Umunyarwanda.

Hari kandi ubwenegihugu buturuka ku kugira umwana utabyaye uwawe (adoption), ubwenegihugu buzanwa no kongera kubusubirana (Recovery of Rwandan nationality) n’ibindi.

Gusaba ubwenegihugu binyura ku biro bikuru bishinzwe abinjira n’abasohoka. Usaba ubwenegihugu ashobora no kujya ku biro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu Karere atuyemo.

Mu gihe usaba ubwenegihugu ari mu mahanga, ageza ubusabe bwe kuri Ambasade y’u Rwanda mu gihugu aherereyemo.

Ubusabe bwo kubona ubwenegihugu bumara amezi atatu, bukishyurwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu, cyangwa se amafaranga y’amahanga ahwanye na yo.

Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 8 y’itegeko ngenga n° 30/2008 ryo ku wa 25/07/2008 ryerekeye ubwenegihugu bw’u Rwanda, hari ibisabwa umunyamahanga wavukiye mu Rwanda usaba ubwenegihugu.

Icyemezo cy’amavuko/icyemezo kiriho umwirondoro w’usaba ubwenegihugu, inyandiko yemeza ko ababyeyi b’usaba bari batuye mu Rwanda avuka, icyemezo cy’uko atakatiwe n’inkiko, fotokopi ya pasiporo niba ayifite.

Hari kandi icyemezo cy’uko yiyandikishije nk’umunyamahanga, niba asigaye atuye mu Rwanda, fotokopi y’icyemezo cyo gutura (Copy of residence permit), inyandiko igaragaza ko yishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu (5.000Frw) adasubizwa yishyurwa kuri konti z’ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), amafoto abiri magufi afite inyuma hera, kandi yafashwe mu gihe cya vuba, umwirondoro w’usaba, ndetse n’ikindi cyose cyemeza ko usaba ubwenegihugu yavukiye mu Rwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kayisire Marie Solange yavuze ko mu Rwanda habarurwa abantu ibihumbi 14 badafite ubwenegihugu bw’u Rwanda
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 17, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE