Mu ngo zahuye n’ibiza 57.1% muri zo zangirijwe n’ibiza

Mu ngo zahuye n’ibiza  57.1% muri zo zangirijwe n’ibiza

Ubushakashatsi bwa karindwi ku Mibereho y’Ingo muri Rusange (EICV7) bwagaragaje ko mu ngo zahuye n’ibiza, 57.1% muri zo zangirijwe n’ibiza bikomoka ku mvura ikabije, mu gihe 32.9% ari umuyaga mwinshi.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) giherutse gushyira hanze mu kwezi gushize, igaragaza ko 16.7% by’ingo zatangaje ko inzu zabo zangijwe n’ibiza mu mezi 12 ashize.

Ingo zahuye n’ibiza, 2.3% zagizweho ingaruka n’imyuzure naho 5.1% zigirwaho ingaruka n’inkangu.

Ubu bushakashatsi (EICV7) bwakozwe mu mezi 12 ya 2024, bukorerwa ku ngo 15.066.

Iteganyagihe rigaragaza ko imvura y’itumba izatangira gucika hagati y’itariki ya 10 na 20 Gicurasi 2025.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, MINEMA, igira inama abaturarwanda yo kutishora mu myuzure cyangwa inkangu.

Mu bihe by’ibiza MINEMA isaba abanyarwanda gucomora ibikoresho bikoresha amashanyarazi kugira ngo bidateza izindi mpanuka.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22