Mu Karere ka Rubavu hakajijwe ingamba zo gukumira icyorezo cya Mpox

Mu Karere ka Rubavu hakajijwe ingamba zo gukumira icyorezo cya Mpox

Abanyarwanda n’Abanyekongo bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ihuza imijyi ya Rubavu na Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barishimira ingamba zashyizwe ku mipaka ihuza ibihugu byombi mu rwego rwo gukumira icyorezo.

Zimwe muri izo ngamba ni ugusukura intoki no kubapima umuriro nka kimwe mu bimenyetso by’icyorezo cya Mpox.

Ku mupaka muto uzwi nka Petite Barièrre n’umunini uzwi nka La Corniche, urujya n’uruza rw’abaturage bari kuyinyuraho barenga ibihumbi 10 ku munsi.

Abinjira mu Rwanda barimo kubanza gusukura intoki bakoresheje umuti wabugenewe ‘Hand Sanitizer’ nyuma inzego z’ubuzima zigahita zibapima umuriro kuko ari kimwe mu bimenyetso by’icyorezo cya Mpox.

Abaturage b’ibihugu byombi bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka bavuga ko nubwo badafite amakuru ahagije kuri iki cyorezo, ariko hari bimwe bazi bibafasha kwirinda icyorezo.

Mfituwonsanga Daniel utuye mu Karere ka Rubavu agira ati: “Twirinda kuba twagendana ibintu by’umwanda, tukoga twambutse iyo tuvuye hakurya, tukoga n’aho tugeze mu rugo.”

Neema Edith, Umuturage wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na we yagize ati: “Bari kudushyiraho amazi n’isabune, ubu kunyura ku mupaka ni ugukaraba no mu isoko harimo za robine zirimo amazi iyo ukoze ku mwanda uhita ukaraba ayo mazi.”

Uwimana Justine wo mu Karere ka Rubavu agira ati: “Turi kubyitwaramo neza cyane kuko ntabwo umukiriya wanjye ashobora kuza niba ndikumugurisha isamake, agomba guhagarara hariya nanjye nkahagarara nkamukorera dushyizemo intera.”

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisenyi buvuga ko hari amakuru yuko iki cyorezo cyageze mu Mujyi wa Goma no mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, kandi ubukana bwacyo bugenda bwiyongera muri iki gihugu, ariyo mpamvu ku mipaka barimo kunoza ingamba zigamije kugikumira.

Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi, Dr Tuganeyezu Orest avuga hari ugaragaweho n’iki cyorezo aha ku mipaka yahita afashwa byihuse.

Ati: “Bivuga ngo rero nk’Imijyi ibiri ifatanye nta nubwo ari no guturana gusa iranegeranye ariko cyane cyane ifitanye ubuhahirane, urebye uko abaturage binjira i Goma n’abinjira hano mu Mujyi wacu wa Rubavu ni benshi, abantu barenga ibihumbi 10 ni benshi k umunsi.

Urwo ruhererekane, ubwo busabane, ubwo buhahirane bwongera ibyago. Iyi ndwara ibyago byo kwandura ntabwo ari byinshi cyane ugereranyije na Covid19, Bivuze ko abantu nibamenya uburyo iyi ndwara yandura, bakamenya uburyo yirindwa buri munt uku giti cye ashobora kuyirinda kandi ku buryo bworoshye.”

Avuga ko uwagaragarwaho n’iyi ndwara yafashwa ku buryo bwihuse. Ikindi kandi bateganya gukorana n’inzego z’ubuzima zo mu Mujyi wa Goma mu rwego rwo guhererekanya amakuru kugira ngo bakumire iki cyorezo.

Ati: “Abakozi bakorera hano ku mupaka bakorana mu buryo bwegeranye n’ibitaro ku buryo umuntu wese wagira ikibazo duhita tuza tukamukura ku mupaka tukamujyana mu bitaro agafatirwa ibizami agatangira kwitabwaho bitewe n’ikibazo yaba agaragaje.

Ikindi kandi tuzanoza imikoranire na bagenzi bacu bo muri Congo by’umwihariko abo muri serivisi z’ubuvuzi kugira ngo tujye duhanahana amakuru.”

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kugeza ubu mu Rwanda abantu bane aribo bamaze kwandura iki cyorezo, itangazo ry’iyi Ministeri y’Ubuzima riheruka rivuga ko babiri muri bo bavuwe barakira, abandi bari bacyitabwaho n’abaganga.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14