Mu 2028, ibirwa by’u Rwanda bizagirwa Pariki y’Igihugu

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko rugiye guhindura ibirwa by’u Rwanda ibice bikomeye by’ubukerarugendo n’ubushakashatsi, ku buryo mu 2028 bimwe muri byo bizaba Pariki y’Igihugu y’Ibirwa.
Ibi byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RDB, Juliana Kangeli Muganza, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Kamena 2025, mu kiganiro yahaye Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu.
Yagize ati: “Mu 2012 hakozwe inyigo igaragaza amoko y’inyoni 60 aboneka ku birwa byo mu Kiyaga cya Kivu. Iyi nyigo yatumye hatangira ibikorwa by’ubushakashatsi bifasha kumenya uko ibirwa byabyazwa umusaruro.”
Yakomeje avuga ko mu 2014 habaye inyigo ku micungire y’ibirwa ku bufatanye na REMA n’ibigo by’ubushakashatsi, hagaragazwa ko bifite urusobe rw’ibinyabuzima rwihariye, bityo hakaba haratangiye gutekerezwa umushinga wo kubihuriza hamwe bigashyirwa mu rwego rwa Pariki y’Igihugu.
Yagize ati: “Turateganya ko nibura mu 2028 hazaba hari Pariki y’Igihugu y’Ibirwa, bikaba n’ahantu hakomeye h’ubukerarugendo ndetse n’ubushakashatsi ku bimera n’ibinyabuzima bidakunze kuboneka ahandi.”
Sena irasaba ko ibirwa by’aba ahantu hasanzwe hinjiriza u Rwanda menshi
Senateri Prof. Dusingizemungu Jean Pierre yagaragaje ko ari ngombwa ko aho abaturage bimuwe habyazwa umusaruro, ariko bikajyana no kubaha ingurane ihwitse.
Yagize ati: “Ikirwa cya Nkombo ni cyo cyonyine cyakomeza guturwa, ibindi byashyirwaho ibikorwa by’ubukerarugendo. RDB ikwiye kubibona nk’amahirwe atanga amafaranga aruta n’ay’ingagi.”
Yakomeje avuga ko aho hantu hashobora no kwifashishwa mu bushakashatsi bw’imiti gakondo, ubworozi bw’inzuki ndetse na siporo yo mu mazi.
Ati: “Nimwibaze ba mukerarugendo baturutse muri Qatar bazajya ku Kibuga cy’Indege cya Bugesera, bakagenda batembereye ku mazi. Hari amafaranga menshi ashobora kuza. Ariko n’Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko, bagomba kubigiramo uruhare, bakure babyumva.”
Perezida wa Komisiyo ya Sena, Hon. Umuhire Adrie, yasabye RDB gukaza ubugenzuzi ku bashoramari, kuko hari abamaze kugurira abaturage batuye ku birwa amafaranga make atajyanye n’agaciro k’ubutaka.
Yagize ati: “RDB mukwiye gusura ibirwa, mukorane n’abashoramari ku buryo umuturage ugurishije abona amafaranga amufasha gutangira ubuzima bushya, ntabe umutwaro kuri Leta.”
MINEMA na MINALOC zatangiye inyigo yo kwimura abaturage
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) zatangaje ko hari inyigo irimo gukorwa igamije kwimura abaturage batuye ku birwa 11.
Babarirwa muri 8 105, ariko igihe nyacyo cyo kwimurwa kitaratangazwa vuba, kuko hakiri gutegurwa ingengo y’imari yo kubatuza mu buryo buboneye.
Sena yasabye ko mu gihe abaturage bazaba bimuwe, bazahabwa amahugurwa n’ubushobozi bwo kwibeshaho, kugira ngo ubuzima bwabo budakomeza gushingira gusa ku byo babonaga mu mazi.
Imibare ya RDB igaragaza ko mu myaka itanu ishize, RDB yatangaje ko imishinga y’ubukerarugendo yinjije mu gihugu amafaranga agera kuri miliyari 152 Frw (miliyoni 106 z’Amadolari ya Amerika).
Iyo mishinga yatumye hubakwa ibyumba bishya 631 bya hoteli, ikaba yaratanze akazi ku bantu 364. Hateganywa ko izindi nshya zizaha akazi abarenga 400 mu myaka itanu iri imbere.



