Mr Blue yavuze uko yakeneshejwe n’ibiyobyabwenge inshuti zikamushiraho

Mr Blue yavuze uko yakeneshejwe n’ibiyobyabwenge inshuti zikamushiraho

Umuraperi wakunzwe cyane muri Tanzania no mu Karere Khery Sameer Rajab uzwi cyane nka Mr Blue, yatangaje ko ikigare cy’ibyamare bagenzi be cyatumye akoresha ibiyobyabwenge, yakena bose bakamushiraho akabura n’umwe.

Mu kiganiro aherutse kugirana na BBC, Mr Blue yavuze ko mbere yo kuba icyamamare, atigeze akoresha ibiyobyabwenge, bikaza guhinduka aho yabereye icyamamare.

Ati: “Igihe natangiraga gukora umuziki, nari nkiri muto kandi nta nshuti nari mfite z’ibyamamare, ariko maze kumenyekana, abantu bose bifuzaga kuba inshuti zanjye, sinari mfite ubushobozi bwo guhitamo inshuti, bose narabarekaga bakinjira mu buzima bwanjye, ku buryo iyo wanyegeraga unywa itabi byabaga byoroshye ko nanjye ndinywa.”

Akomeza agira ati: “Uko iminsi yagendaga ni ko natangiye kugenda numva ko gukoresha ibiyobyabwenge bituma umuntu agera kure mu muziki, bidatinze inzoga zabaye ibisanzwe mu buzima bwanjye, kugeza aho nibagiwe kujya muri sitidiyo (Studio), ibyo nakoraga byose byari ukwishora mu biyobyabwenge.”

Uyu muhamzi avuga ko amaze kuzima no kwibagirana mu muziki kubera ibiyobyabwenge, n’imitungo imushyizeho, inshuti zahise zimuvaho.

 Ati: “Nyuma yo kuyoboka no kuganzwa n’ibiyobyabwenge, nkanahagarika gukora umuziki, natangiye kwibagirana mu bantu, ndetse n’amafaranga nakoreye anshiraho, aho ni ho natangiye gushaka za nshuti zahoraga zimbwira ko zinkunda ndazibura bose baragiye bamvaho umwe ku wundi.”

Mr Blue avuga ko nubwo kubura umubyeyi (nyina) byafatwa nk’ibyago, ariko ku rundi ruhande byamufashije gukanguka, kuko byatumye ashaka umugore ndetse Imana imuha n’umugisha wo kuba se w’abana, ibyamufashije guhagarika ibiyobyabwenge kugira ngo atazaba urugero rubi ku bana be.

Mr Blue yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Tabasamu, Kiss Kiss, Jina hili na Mapozi yari isanzwe ari iye, akaba aheruka kuyisubiranamo n’abarimo Diamond Platinumz na Jay Melody.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14