Mozambique: Inzego z’Umutekano z’u Rwanda zahaye abaturage ubwato 

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 19, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Mozambique, zashyikirije ubwato bwo kwifashisha mu kuroba Koperative y’abarobyi ya Mashalla ikorera mu Karere ka Palma, Intara ya Cabo Delgado.

Ni umuhango wabereye ku mucanga wa Quelimane witabiriwe n’ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze, abaturage hamwe n’intumwa za RSF, ku wa Kabiri tariki ya 18 Kamena 2025.

Uhagarariye Guverinoma ya Mozambique, Umuyobozi w’Akarere ka Palma, João Buchili, yashimiye byimazeyo inkunga n’ubufatanye buhoraho bw’ inzego z’umutekano z’u Rwanda, avuga ko ari ikimenyetso cy’ubufatanye nyakuri.

Yagize ati: “Inzego z’umutekano z’u Rwanda ntizirimo gusa kudufasha kurinda umutekano w’abaturage bacu, ahubwo ziri no kudufasha kongera kugarura imibereho n’icyizere.”

Ku ruhande rw’Ubuyobozi bwa RSF, ACP Francis Muheto, uyoboye itsinda rya Polisi mu gace k’Amajyaruguru ya Mozambique, yagaragaje ko RSF yiyemeje kubungabunga amahoro n’umutekano muri Cabo Delgado, no guteza imbere ubushobozi bw’abaturage no kuzahura ihungabana ry’ubukungu.

Yagize ati: “Ubu bwato ni ikimenyetso cy’ubufatanye mu kubaka ubuzima bushya. Dutera inkunga imirimo y’abaturage nk’uburobyi, tugamije guteza imbere amahoro binyuze mu iterambere. Ni igikorwa cy’ubufatanye mu guharanira umutekano rusange w’abantu no kuzahura ubukungu bw’aho batuye.”

Abagize Koperative ya Mashalla na bo bashimye byimazeyo uruhare RSF yagize mu kugarura umutekano, aho ubu basubukuye imirimo y’iterambere. 

Ubu bwato bwitezweho kubafasha kongera ubushobozi bwabo bwo kuroba, kuzamura umusaruro ndetse no kongera amafaranga yinjira mu miryango ibeshejweho n’uburobyi bwa gakondo.

Iki gikorwa kiri mu murongo w’ubufatanye mu bikorwa by’ubutabazi n’ubufatanye mu gucunga umutekano hagati ya RSF n’abaturage bo muri Cabo Delgado.

Ni ibikorwa bikomeje kugira uruhare rukomeye mu kugarura ituze no gushyigikira ibikorwa byo kwiyubaka nyuma y’imyaka myinshi y’intambara n’ihungabana ryatewe n’abitwaje intwaro b’abahezanguni bo mu mutwe wa Islamic State.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 19, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE