Mozambique: Imyigaragambyo yubuye nyuma y’imyanzuro y’Urukiko

Mozambique: Imyigaragambyo yubuye nyuma y’imyanzuro y’Urukiko

Hongeye kwaduka imyigaragambyo muri Mozambique nyuma yuko ejo ku wa Mbere Urukiko Rukuru rwemeje ko umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi, Daniel Chapo, ari we watsinze amatora y’Umukuru w’igihugu yo mu Ukwakira.

Nyuma yuko uwo bari bahanganye utavuga rumwe n’ubutegetsi ,Venâncio Mondlane, yanze kwemera ibyavuye mu matora yasabye abayoboke be kwigaragambya bagateza akaduruvayo mu murwa mukuru i Maputo ari nabyo byatumye bamwe bahasiga ubuzima.

Imyigaragambyo yaje guhosha ariko nyuma y’imyanzuro y’Urukiko ejo ku wa Mbere yongeye kubura abashyigikiye Mondlane bajya mu muhanda bavuga amazina ye, batwika amapine y’imodoka banatera polisi amabuye.

Mondlane kugeza ubu uri mu buhungiro, avuga ko yahunze igihugu kubera ko ngo yari ari gukurikiranwa n’inzego zishinzwe umutekano kandi ko hari abakozi be babiri bishwe nyuma y’imyigaragambyo yamaganaga ibyavuye mu matora.

Mu butumwa yashyize hanze mu cyumweru gishize yavuze ko hashobora kuzabaho kugaragaza ibyavuye mu matora mbere yuko bihindurwa.

Mondlane, w’imyaka 50, yabwiye BBC mu ntangiriro z’uku kwezi ko nta “buryo na bumwe” yashoboraga kwemera ibyavuye mu matora.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yanyomoje ibirego bya Mondlane ariko indorerezi z’amahanga nazo zavuze ko hari imibare yahinduwe mu ibarura ry’amajwi.

Imyigaragambyo yamaze ibyumweru byinshi yashyamiranyije abaturage n’abapolisi, aho habaruwe abagera ku 110 bapfuye nkuko byatangajwe n’itsinda ry’ubugenzuzi rya Plataforma Decide.

Bivugwa ko benshi bishwe n’inzego z’umutekano, ariko Umuyobozi wa Polisi, Bernadino Rafael, yabwiye BBC Polisi yari iri kwirwanaho.

Ibyo bibaye Mondlane yari amaze igihe mu biganiro na  Perezida, Filipe Nyusi nubwo hataramenyekana ibyavuyemo.

Ibyatangajwe bwa mbere byavuye mu matora yo mu Ukwakira, Chapo yari yatsindiye ku majwi 71% mu gihe Mondlane yari yagize 20%, ariko ubu Urukiko Rukuru rwanzuye ko nyuma yo kugenzura byimbitse ibyavuye mu matora basanze Chapo yaragize 65% naho uwo bahanganye agira 24%.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14