Mozambique: Bidasubirwaho Chapo yemejwe ko yatsinze amatora ya Perezida

Mozambique: Bidasubirwaho Chapo yemejwe ko yatsinze amatora ya Perezida

Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga mu gihugu cya Mozambique, rwemeje mu buryo bwa burundu   ko Daniel Chapo ari we watorewe kuba Perezida mu matora rusange yabaye tariki ya 9 Ukwakira 2024.

Daniel abaye Perezida wa gatanu mu mateka ya Mozambique.

Chapo yatowe ahagarariye ishyaka riri ku ku butegetsi Frelimo, akaba yaragize amajwi 65,17%, mu majwi ya burundu y’ayo matora, icyakora akaba amajwi ye yaragabanyutse ugereranyije n’ayari yatangajwe mbere by’agateganyo aho yari yagize 70,67%, nk’uko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri icyo gihugu (CNE), yabitangaje mu Ukwakira 2024.

Uwamukurikiye ni Venancio Mondlane uri mu ishyaka rikomeye mu Nteko Ishinga Amategeko rya Podemos aho yabonye 24,19%, mu gihe abakandida Perezida, Ossufo Momade yagize 6,62% na Lutero Simango wagize 4,02% bombi bakaba ari bo mu ishyaka MDM.

Lucia Ribeiro, Perezida w’ishyaka CC yatangaje ko atishimiye ibyavuye mu matora, yemeza ko yabaye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu matora y’Abagize Inteko Ishinga Amategeko aho muri Mozambique ishyaka Frelimo nabwo ryagize ubwiganze bw’amajwi aho ryatsindiye imyanya 171 muri 250 igomba kuba muri iyo Nteko.

Podemos ni yo yakurikiyeyo igira imyanya 43, ishyaka Renamo rigira 28 na MDM yagize imyanya 8.

Ni amatora yakurikiwe n’imvururu z’abatishimiye ibyayavuyemo aho itangazamakuru ryo muri icyo gihugu ritangaza ko abasaga 100 b’abasivili bahasize ubuzima ababarirwa mu magana barakomereka.

Nubwo bimeze bityo ariko Chapo byamaze kwemezwa ko ari we usimbura Perezida Nyusi Filipe akaba akomeje no guhagararira ishyaka Frelimo rimaze igihe  ku butegetsi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14