Mozambique: Ambasade y’u Rwanda yasabye abasahuwe mu myigaragambyo gukora cyane

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 17, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique yihanganishije bamwe mu Banyarwanda bahuye b’ibyago byo gusahurwa mu gihe cy’imyugaragambyo yabaye mu mpera z’umwaka ushize wa 2024 no mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025, ibasaba gukora cyane kugira ngo bongere kwiteza imbere.

Ambassaderi w’u Rwanda muri Mozambique Donath Ndamage, yabigarutsego ku Cyumweru tariki ya 15 Kamena 2025, mu Nteko Rusange y’Ihuriro ry‘Abanyarwanda baba muri Mozambique (RCA) yabereye i Maputo.

Ambasaderi Ndamage yasabye abo Banyarwanda basahuwe muri icyo gihe kongera gukoresha imbaraga zabo kugira ngo bongere biteze imbere.

Imyigaragambyo yatangijwe n’abatavuga rumwe na Leta guhera mu kwezi k’Ukwakira 2024 ubwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangazaga ko Daniel Chapo ari we watsindiye kuyobora icyo gihugu asimbuye Filipe Nyusi.

Kugeza muri Mutarama imyigaragambyo yari imaze gutwara ubuzima bw’abasaga 300 an’abandi amagana bavuye mu byabo, aho n’amaduka menshi yasahuwe kubera iyo mivurungano yatumye abacuruzi benshi bafunga imiryango batinya kuba bagirirwa nabi.

Ishami rishinzwe ubucuruzi mu rwego rw’Abvikorera muri Mozambique ryavuze ko kugeza muri Mutarama ubucuruzi burenga 1000 bwafunze imiryango kubera gusahurwa, kwangizwa n’akajagari katewe n’imyigaragambyo aho bumwe muri ubwo bucuruzi bigoye ko buzagaruka ku murongo.

Muri ubwo bucuruzi harimo n’ubw’Abanyarwanda bari bamaze gufatisha muri icyo gihugu, ari na yo mpamvu Ambasade y’u Rwanda yabasabye kurushaho gukora ndetse abafite ubushobozi bakagaruka gushora imari mu gihugu cyabo.

Inama y’Abanyarwanda baba muri Mozambique yitabiriwe n’abantu bagera kuri 300 b’ingeri zose, iyobowe n’Umuyobozi wa RCA Nsengimana Justin wahaye ikaze Ambasaderi Ndamage Donat n’abamwungirije.

Ambasaderi Ndamage yashimiye abitabiriye iyo nama yari igamije Kwerekana Komite nshya yatowe tariki 12 Nzeri 2024, gushaka ibiro bya Komite n‘umukozi uhoraho, hanatangazwa imigabo n’imigambi by’iyo komite nshya.

Umuyobozi wa RCA Nsengimana Justin, yavuze ko mu bari batowe mu mwaka ushize hari abatabonetse kubera ko hari abagize impamvu zitandukanye n’abagiye gushaka ubuzima mu bindi bihugu, bityo imyanya bari batorewe ikaba izongera gutorerwa abayuzuza.

Nsengimana yagarutse ku indangagaciro remezo z’umuco nyarwanda ugomba kuranga umunyarwanda aho ari hose, aboneraho gusaba ababyeyi bitabiriye Inteko Rusange guha agaciro umuco nyarwanda kandi bakawutoza abana babo.

Ati: “Twaje ino aha guhaha. Ariko nkeka ko mu byo tuzahaha hatarimo Ubunyarwanda. Ni yo mpamvu tugomba gukomeza kuba abo turi bo, Abanyarwanda b’indangagaciro. Izo ndangagaciro ndabasaba ko tuzitoza n’ abana bacu. Mu byo duteganya, turifuza no gushyiraho ishuri rizafasha muri ibyo, rikigisha n’Ikinyarwanda abana bacu, abana b’u Rwanda muri Mozambique. Ibi bizafasha abana bacu kurushaho kwiyumvamo Ubunyarwanda.”

Yakomeje agira ati: “Turanateganya ko byibura mu mwaka tuzajya twohereza urubyiruko mu Rwanda, kwiga umuco n’amateka by’Igihugu cyacu. Bakagaruka bagasangiza bagenzi babo ibyo bavomyeyo. Tuzatangirira ku kohereza urubyiruko nka 20. Umubare uzakomeza kujya kwiyongera.”

Komiseri w’Imari n’Ubukungu, yagaragarije Abanyarwanda icyakorwa kugira ngo Abanyarwanda baba kandi batuye Mozambique bagure imikorere yabo, abashishikariza kognera imbaraga mu kunoza imitangire ya serivisi.

Yasabye abitabiriye inama kuba Abanyarwanda ba nyabo, ati: “Abanyarwanda tuzwiho gukora no kunoza ibyo dukora. Ndabasaba ko ubu dutekereza uko twinjira mu gutanga serivisi muri iki gihugu cyiza, dushimira ko cyatwakiye. Kandi ibi byose ni ukubera umubano mwiza gifitanye n’ u Rwanda rwacu.”

Yashimiye Guverinoma y’u Rwanda ikomeza kubabanira neza mu mahanga, ashimangira ko na bo aho bari bazarushaho kuzamura ibendera ry’Igihugu cyabo.

Ati: “Turishimira ubuyobozi bukuru bw’ Igihugu cyacu. Ibyo dukora ina aha nitubikora neza, tuzaba twituye u Rwanda rwacu rwadushakiye umubano na Mozambique.”

Abayobozi bungirije muri Ambasaade na bo baganirije abanyamuryango ndetse babaha ibisobanuro kubibazo bimwe na bimwe bibazaga.

Ku bijyanye n’aho komite izakorera, hanzuwe ko buri munyamuryango azajya atanga amafaranga ya Mozambique 200 buri kwezi uhereye mu kwezi gutaha kwa Nyakanga 2025.

Abitabiriye inama banyuzwe n’ibisobanuro bahawe ku byo bibazaga ku mibereho yabo muri icyo gihugu n’amahirwe bagifitemo n’uko barushaho kuyabyaza umusaruro.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique Ndamage Donat
Abitabiriye inama basobanuriwe ibikorwa bya Ambasade na gahunda zitadukanye za Leta ziyitanbirwamo
Komiseri ishinzwe Imari n’Ubukungu yagejeje ikiganiro ku bitabiriye
Abanyarwanda bafashe umwanya wo kubaza ibibazo no gusobanuza kuri gahunda zitandukanye
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 17, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Janvier nsanzumuhire says:
Kamena 17, 2025 at 7:04 pm

Mbere na mbere mbanje gushimira ubuyobozi bwacu , hano Mozambique tumeze neza na ambassade yacu kuko ikora uko ishoboye kose ikatuba hafi

KALIMBA says:
Nyakanga 21, 2025 at 2:32 pm

MWIRIWE NEZA NASHAKAGA KUBAZA HARI UMUNTU WAVUYE MU RWANDA ARATEZA AGEZE KU MUPAKA WA MOZAMBIQUE BANGA KUMUTERERA NGO YAGOMBAGA GUTEZA LUSAKA KDI NTA MADORRAR YARAFITE AMUGEZAYO BIRANGIRA ASATSE CAMIAO IRAMUZANA ARIKO ADATEJE .
NONE NIKI UWO MUNTU NIKI MWAMUFASHA NGO ABE REGAL ?MURAKOZE

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE